Umuti mushya witwa NMT5 niwo wakozwe n’abashakashatsi bo mu kigo cya “Scripps Research” cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukazajya utuma virusi ya Covid-19 yirwanya ubwayo ndetse ikaniyica nta kindi umuntu akoze.
Uyu muti ngo uzajya ubuza ndetse uce imbaraga virusi ya SRAS-CoV-2 gufata cyangwa kwinjira mu tunyangingo tw’umuntu.
Ikinyamakuru cyitwa indianexpress.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko itsinda ryo mu Kigo cy’ubushakashatsi cya ‘Scripps Research’ ryagaragaje ko uwo muti, wamaze kwemezwa n’Ikigo gishinzwe ubugenzuri bw’imiti n’ibiribwa (FDA), kuko ushobora gukumira virusi ya Covid-19 mu nyamaswa, kuko ari ho wamaze kugeragerezwa.
Uwo muti ngo ubuza virusi ‘SRAS-CoV-2’ cyangwa se virusi itera Covid-19, gufata kuri poroteyine ya ACE2 y’umuntu, aho virusi itinda mbere yo kwinjira mu tunyangingo tw’umuntu no gutuma arwara, iyo protein ikora nk’inzira ya virusi izaba ifunze mu gihe haje virusi, ariko mu gihe idahari ikomeze gukora uko bisanzwe .
Umuyobozi muri iryo tsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, akaba n’umwarimu muri Scripps Research witwa Stuart Lipton, yavuze ko icyiza cy’uyu muti aruko ufata virusi ugatuma itangira kwirwanya ubwayo, ikaniyica ubwayo ntibe icyanduje abantu.

Aba bashakashatsi kandi batangaza ko uyu muti urwanya virus ya Covid19 ku kigero cya 95 % ukaba urwanya virusi za Covid-19 zigera kuri 12, harimo alpha, bêta, delta n’izindi,…..
Aba bahanga kandi batangaza ko uyu muti ushobora no kuzahangana n’izindi virus nshyashya zishobora kwaduka kubera ngo ufite imbaraga zo gufunga imyanya virus yinjiriramo ugahita usubira inyuma ukayica n’imbaraga.