Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yapfuye urupfu rw’amarabira nyuma y’amezi atatu gusa ahawe Ubupadiri.
Nyakwigendera Iyakaremye yari umupadiri wahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti na Musenyeri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu akaba yarabuhawe kuwa 24 Nyakanga 2022, muri Paruwasi ya Mibilizi.
Kur’ubu amakuru aravuga ko uyu mupadiri yitabye Imana azize uburwayi akaba yitabye Imana kur’uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022.
Nyuma y’uko tumenye aya makuru twagerageje kuvugana na Musenyeri Edouard Sinayobye ku murongo wa telefone ariko ntibyadukundira ariko tukaba dukomeje kuvugana nawe kugira ngo hamenyekane neza amakuru y’uru rupfu rwa Nyakwigendera.
Uyu mupadiri yabarizwaga muri Paruwasi ya Cyangugu ari naho yaherewe ubupadiri.

