Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry avuga ko azanye u Rwanda muri icyo gihugu kandi ko nawe yizeye kuzagisubirana mu Rwanda ku mutima.
Perezida Paul Kagame yageze muri Guinée Conakry kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 aho yakiriwe bikomeye n’umusirikare uyobora icyi gihugu.
Perezida Kagame yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Aéroport international Ahmed Sékou Touré, yakirwa na Perezida w’Inzibacyuho w’iki Gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya, wamugaragarije urugwiro n’icyubahiro cyinshi.
Perezida Paul Kagame nawe yashimye mugenzi we uburyo yamwakiriye we n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe, avuga ko gusura iki Gihugu byari mu byifuzo bye.
Agira ati:“Nahoze nifuza kubasura no gusura Igihugu cyanyu na mbere, ariko simbigereho none ubu ndishimye ko naje hano, nizeye ko turi bugirane ibiganiro byiza, kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinée kandi nizeye ko nanjye Guinée nza kuyisubiranayo ku mutima mu Rwanda.”
Aba bombi kandi bagiranye ibiganiro n’itangazamakuru yaba irikorera muri Guinée ndetse n’irikorera hirya no hino.