Mu gihugu cya Zambia ngo kubera ukuntu agakingirizo gahenze abakora umwuga w’uburaya bahisemo gukoresha ishashi zivamo umugati mu mwanya w’agakingirizo.
Hashize iminsi mur’icyi gihugu indaya zivuga ko agakingirizo gahenze nk’uko tubikesha urubuga rwa jstor.org ruvuga ko ngo ubu kabona umugabo kagasiba undi
Aba bakobwa bavuga ko agakingirizo kagura idorali 1 cyangwa 2 nukuvuga amafranga y’u Rwanda ari hagati y’1000 n’ibihumbi 2 ari kamwe, kandi ngo no kukabona biraharanirwa kuko si buri muntu wese upfa kukabona.
Aba bakora uyu mwuga rero bakaba bahisemo guca inzira y’ubusamo bakishakira igisubizo aho ubu bakoresha amashashi.
Bavuga ko ngo amashashi avamo umugati ubu ari imali ihenze kuko ngo umukiriya ushaka gukoresha agakingirizo arakagura cyangwa se akemera icyi gisubizo nukuvuga ishashi.
Gusa ariko ngo aba bakiriya b’izi ndaya babanje kutabyumva neza ariko ubu ngo batangiye kubisobanukirwa bitewe nuko ngo gahenda cyane.
Amadolari arenga miliyoni 800 US $ ku mwaka akoreshwa muri gahunda mu bihugu bikennye kandi biciriritse kugira ngo hongerwe agakingirizo, nyamara mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika agakingirizo gakwirakwizwa ku buntu gusa n’amavuriro y’ubuzima yo mu karere ashobora kuba ari kure y’iwabo ibi rero ngo bikaba ari zimwe mu mbogamizi zituma hamwe na hamwe gahenda cyane.
Izi nzitizi zo gukora urugendo bajya kugashaka nibyo bituma bamwe bareka kugakoresha ibi nabyo bigatuma imibare y’Abandura sida bashya bakomeza kwiyongera.
Urubuga rwa BBC rutangaza ko Dr Tedros Ghebreyesus uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya SIDA muri Afurika ariko hakiri ikibazo cy’ubwandu bushya bwibasira cyane abakobwa b’abangavu (imiyabaga) bagize hafi 3/4 by’abantu bashya bandura SIDA.
Avuga ko ku isi abantu miliyoni 37,9 (2018) bafite virus itera SIDA 80% babizi kandi 60% muri bo bafata imiti igabanya ubukana, gusa bigikomeye muri Afurika kuko 75% by’abo banduye bose ari ho bari.