Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude na Habimana Faustin nyuma yo kugaragara bakubitira umugore ku karubanda
Itabwa muri yombi ry’aba bagabo bombi, ribaye nyuma y’amashusho yaherukaga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Gasominari, akubita inkoni umugore wari wicaye hasi mu muhanda, ashungerewe n’abandi bantu, harimo n’abari hakurya no hakuno y’umuganda, bigaragara ko bari bashungereye.
Uku gukubitirwa mu ruhame, byababaje benshi mu babibonye ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko aba bantu bafatwa bagahanwa by’intangarugero.
Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kur’uyu wa mbere tariki 11 Mata 2022, yemeje ko yataye muri yombi abagabo babiri.
Yagize iti:”Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri video akubita umugore, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe, byabereye mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze”.
Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko abo bagabo bombi bakimara gufatwa, bahise bajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.
N’ubwo itatangaje icyo uwo mugore bamuzizaga, ariko biravugwa ko abamukubise, baba baramuzizaga ubujura bamukekaho.