Abantu batandukanye barimo n’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda bakomeje gutabariza abaturage bivuriza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko inyubako bikoreramo itajyanye n’igihe kandi ikaba ishaje, bagasaba ko yavugururwa kandi ikongererwa ubushobozi.
Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bimaze igihe kirekire bivugwaho kuba bikorera mu nyubako itajyanye n’igihe ndetse ngo bikwiriye no kongererwa ubushobozi mu mikorere
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakunze kugaragaza iki kibazo, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yahakoreraga uruzinduko mu mwaka wa 2016 ndetse no muri 2019, bamubwiraga ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.
Uko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri ndetse no kubikorera ubuvugizi ariko bikarangira nta gikozwe.
Ubwo hagaragazwaga umushinga w’ingengo y’Imali mu nteko ishinga amategeko, Hon Depite Murekatete Marie Therese yabajije niba n’ibyo bitaro byaratekerejweho nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ibivuga.
Ati:’’Numvise muri iyi ngengo y’imari ivuguruye ibitaro bizubakwa cyangwa bizavugururwa ,sinigeze numvamo ibitaro bya Ruhengero kandi ni ikibazo kimaze igihe kirekire kiganirwa…,ese ikiri guteganywa ni iki ?’’
Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasubije ko hari gukorwa byihuse ibiganiro n’abaterankunga babyiyemeje kubera ko hakoreshejwe amafaranga aturutse imbere mu gihugu yaza gake gake maze bigatinza ibyo bikorwa.
Yagize ati:’’Ikibazo cy’ibitaro bya Ruhengeri bikeneye kwagurwa no gushyirwa ku rwego rwisumbuye……niwo mushinga mushya dushaka gukora tukaba twarasabye inguzanyo n’umuterankunga wagaragaje ubushake bwo kuzaduha amafaranga ahagije yo kubyubaka bikarangira kandi mu gihe gitoya ku buryo kubishyiraho amafaranga y’igihugu yaza ari make make byatinda, turizera ko mu gihe cya vuba tuzabona amafaranga ahagije yo kubyubaka bikarangira.’’
Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Dr Muhire Philibert aheruka gutangariza itangazamakuru mu minsi ishize, ko kuba ibitaro bikuru bya Ruhengeri bifite ikibazo giteye gityo binadindiza serivise zitangwa.
Avuga ko ngo ibyo bitaro bihungabanya serivise ku rugero rurenze 50%, ababyeyi bagana ibi bitaro, niba ibi bitaro bishobora kubyaza abantu bari hagati ya 400 na 450 buri kwezi, utekereze rero ibitaro biri kuri urwo rwego bifite umubare mucye w’abakozi, bifite ibikoresho bidahagije izo serivise zigomba guhungabana kandi ku rugero ruri hejuru.’’
Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ni bimwe mu bitaro byakira ababigana buri kwezi bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi zitandukanye z’ubuvuzi bikaba bimaze hejuru y’imyaka 80, aho byubatswe mu myaka ya 1939 n’1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce tunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu, Rutsiro n’ahandi,….