Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kimonyi, cyane cyane mu isantere ya Kadahenda, mu karere ka Musanze, ngo birirwa bahiga abagabo baryamana nabo ngo baterwe inda kugira ngo bibonere amafaranga igihe babyaye.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uburaya ari kimwe mu bibateye impunge , dore ko ngo bumaze kwiyongera kugeza naho bamwe mu bagore basigaye biteretera abagabo.
Bagira bati:”Hano iwacu ,abagore basigaye birirwa mu tubari, birirwa banywa Inzoga bamara gusinda bagatwara abagabo b’abandi , baba babizeza ko nibabatera inda ntacyo bazabaza kijyanye n’indezo kuko igihe babyaye bajya ku rutonde rw’abahabwa amafaranga”.
Ushinzwe umutekano mu isantere ya Kadahenda , avuga ko iki kibazo babuze igisubizo cyacyo kuko ngo ababikora baba bakuze.
Agira ati:”Usanga umubyeyi ukuze ari guceza mu kabari , ntacyo wakora kuko itegeko rirabimwemerera, harubwo abagabo bashakanye baza kubacyura hakaba imirwano nibyo twiberamo hano uburaya n’urugomo biri ku kigero cyo hejuru”.
Yakomeje avuga ko , byose biterwa nuko haje umushinga ufasha abagore batwite ndetse n’ababyaye ukabaha amafaranga, ati:”Umugore utwite ndetse n’uwabyaye ajya ku rutonde agahabwa amafaranga , nicyo gituma abagore mu ngo zabo byanze bakaza mu kabari gushakisha ko babona umugabo wabatera inda kugira ngo batangire kwibonera ifaranga”.
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi ariko kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru ntacyo baradutangariza kuko Gitifu Mukasanga Gaudance uyobora uyu Murenge yavuze ko yagize ibyago Atari kuboneka.
Igihe azabonekera, tukazabagezaho icyo avuga ku ngamba bagiye gufatira iki kibazo cy’aba bagore bavugwaho kwiyandarika Kandi bakuze.
Clement Bagemahe