Wednesday, October 4, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Musanze: Baributswa kuba maso kuko Covid 19 igihari

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/06/10
in HOME, AMAKURU, MU RWANDA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihe hirya no hino ingamba zo kurwanya Covid-19 zabaye zorohejwe, abatuye mu Karere ka Musanze baributswa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari ndetse bagasabwa gukomeza ingamba zo kucyirinda.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle wanavuze ko ku itariki 5 Kamena 2023 muri aka Karere habonetse abantu 2 bagaragayeho ubwandu bushya bwa Covid 19  bari kwitabwaho n’abaganga.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Agira ati:” Nubwo ingamba zo kwirinda Covid 19 zabaye zorohejwe ariko ntitwakwirengagiza ko icyorezo kigihari ngo twirare, ndagira ngo ndetse mbabwire ko ubu tuvugana mu Karere kacu ka Musanze dufite abantu 2 bafite ubwandu bushya bwa Covid 19 ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga”.

Uyu muyobozi asoza asaba abatuye mu Karere ka Musanze gukomeza ingamba zo kwirinda icyi cyorezo aho agira ati:” urumva rero ko nta kwirara mu kwirinda kuko icyorezo kiracyahari, turasaba abantu kujya bitwararika mu gihe bagiye ahantu hahurira abantu benshi ndetse byaba na ngombwa bagahana intera ariko tunabasaba kujya baza kwipimisha mu gihe bumvise batameze neza mu mubiri wabo”.

Kamanzi Axelle,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Nubwo bimeze bityo ariko uyu muyobozi aramara impungenge abatuye i Musanze n’abahagenda aho ababwira ko nubwo hakigaragara ubwandu bwa Covid-19 ariko bitabangamira umudendezo w’ubuzima bwabo kuko ngo ingamba zo kuyihashya zo zirakomeje.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bavuga ko ingamba zo kwirinda kugira ngo Covid-19 itazagaruka bazikomeje .

NSANZABERA MUTUYIMANA Emmanuel utuye mu Murenge wa Muko avuga ko mbere ya Covid 19 yakoraga akazi ko gufotora akaza kugahagarika mu gihe cy’icyorezo bigatuma abaho nabi we n’umuryango we ari nayo mpamvu avuga ko agomba gukomeza kwirinda icyi cyorezo kuko ngo cyamugizeho ingaruka zikomeye.

NSANZABERA MUTUYIMANA Emmanuel

Agira ati:”Batubwiraga kuba mu rugo, ubusanzwe nge nkoraga akazi ko gufotora ariko ubukkwe bwarahagaze sinongeyengukora, abana barahagaze ntibasubira kwiga,ingaruka z’ubukene zaraje habaho ubukene bukomeye, nge nkurikije uko nahuye n’ingaruka za Covid 19 sinakwirara ngomba gukomeza kwirinda nirinda gusangirira n’abandi ku muheha umwe”.

Asoza agira ati:”Kubera ko Covid 19 igihari ukibuka ko igihari wirinda kwitsirita ku bantu benshi, tukirinda gusomana n’abandi byanaba ngombwa umuntu akisuzumisha nubwo bitagikunze kubaho”.

MBARUBUKEYE Saverina, Umuturage w’i Musanze

MBARUBUKEYE Saverina, ni umwe mu baturage barwaye Covid 19 avuga ko kugeza ubu we akomeje ingamba zo kwirinda akanasaba abandi gukomeza kwirinda.

Agira ati:” Naje kwivuza ngira ngo ni inkororra nsanga narayanduye ariko ubu nikingije inkingo 4 ariko ku bw’amahirwe nza gukira, ubuzima bwange buhagaze neza ariko ubu nsigaye nkunda kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, ndasaba bagenzi bange gukomeza kwitwararika no kwirinda kuko covid 19 si indwara yoroshye”.

Mbarubukeye asoza agira ati:”Ubu nge ndacyakurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19 arimo gukaraba intoki kenshi iyo amazi ahari kandi ndasaba n’abandi gukomeza ingamba zo kwirinda”.

Ku itariki 14/3/2020 nibwo umurwayi wa mbere wa Covid 19 yagaragaye mu Rwanda, Akarere ka Musanze kakaba kari mu turere twa mbere twagaragayemo abarwayi ba covid 19 mu bihe bya mbere kuko nyuma y’ibyumweru 2 gusa mu mpera z’ukwezi kwa 3/2020 i Musanze hahise hagaragara umuntu wa 1 wayanduye aho Aka karere kagize abarwayi ba Covid 19 bagera ku 7230 abapfuye bazize icyi cyorezo bakaba ari 64 hakaba kugeza ubu abamaze gufata urukingo rwa mbere hagati ya 2021- 2023 ari 386 094 naho abafashe urwa 2 mur’iyi myaka baka ari 336 864 naho abafashe urwa 3 bakaba ari 178 372 naho abafashe urwo gushimangira mu myaka ya 2022-2023 bakaba ari 13 308 bakaba barahawe urukingo rwa Covax.

Ibarura ry’Abaturage ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage 446 515 batuye mu ngo 107 191 babarizwa ku butaka bungana na kilo metero kare (km2) 530,4 kakaba ari kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru aho kagizwe n’imirenge 15 kakaba gafite umubare 1 w’ibitaro by’ikitegererezo bya Ruhengeri, Ibigo nderabuzima 16 byo ku rwego rw’umurenge, Amavuriro 35 yo ku rwego rw’Akagali n’abajyanama b’ubuzima basaga 1715.

Iyi nkuru yatewe inkunga n’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru baharanira kurwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA.

Ibitaro bya ruhengeri
Ahavurirwa abarwayi ba Covid 19 mu Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In