Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, aho yishimiwe n’abahatuye maze bacinyana akadiho biratinda.
Miss MUHETO yakoreye umuganda mur’aka Karere ka Musanze aho yari kumwe na ba Visi Meya b’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Kamanzi Axelle Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aho bombi bifatanyije n’abaturage mu muganda wo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Mugara mu Murenge wa Muhoza.
Uyu mukobwa yatunguwe no gusanganirwa n’abaturage mu ngeri zinyuranye barimo abageze mu zabukuru (abakecuru).
Miss Muheto bahise bamuha isuka y’umujyojyo atangira igikorwa cyo gufatanya n’abaturage biganjemo urubyiruko, gucukura imirwanyasuri aho yari akikijwe n’imbaga y’abaturage .
Nyuma y’umuganda Miss Muheto yahawe ijambo aganiriza abaturage, avuga ko aho yakoreye umuganda hose ari ubwa mbere abonye abantu bafite ibyishimo birenze, abashishikariza guteza imbere umushinga we w’Igiceri Program.
Yagize ati “Naje muri gahunda yo gufatanya n’abaturage bo muri Musanze mu muganda ariko mbakangurira ibintu bitatu by’umwihariko urubyiruko aribyo kwiha agaciro, kugira intego mu buzima n’ikinyabupfura”.
Akomeza avuga ko no mu byamuzanye harimo n’umushinga we aho avuga ko kwiha agaciro bigendana no kwizigamira, ugakoresha neza ibyo Igihugu cyawe cyaguhaye.
Miss Muheto yavuze ko gahunda yo gusura abaturage ari urugendo arakomeje hose mu gihugu, aho azajya ajya ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umushinga we, hagamijwe gufasha abaturage mu iterambere.
Nk’uko tubikesha kigali today kandi Uyu mukobwa ngo nyuma y’umuganda yahuye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille maze bagirana ibiganiro aho yamushimiye byimazeyo kuba yatekereje kuza gutanga umusanzu we mu Ntara y’Amajyaruguru, amushimira n’impanuro yahaye urubyiruko.