Umurambo w’umusaza witwa Ndangurura Claver w’imyaka 60 y’amavuko bakunze kwita Barata wasanzwe ku Kagari bikaba bikekwa ko yahapfiriye ari mu kazi asanzwe akora ko kurara izamu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ku Biro by’Akagari ka Kabeza niho habonetse umurambo w’uyu musaza.
Aya makuru yatanzwe n’uwahazindukiye aje gukora isuku nk’akazi ke ka buri munsi aho bahise batabaza inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’Ubugenzacyaha RIB bagahita bahagera.
Byakekwaga ko yishwe anizwe, ariko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko nta gikomere kimugaragaraho ndetse ahubwo ko hagaragara amaraso yavuye aturuka mu kanwa bigakekwa ko ari ubundi burwayi yari afite bwamuhitanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Gahonzire Landouard aganira n’Umuseke dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.
Yagize ati:“Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo, natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye.”
Akomeza agira ati:” Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze aho bamaze kutugaragariza ko bishoboka ko yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose.”
Gahonzire Landouard yavuze ko bishoboka ko yaba yari afite ubundi burwayi kuko ngo no mu makuru abaturage batanze avuga ko yari asanzwe arwaye.
Gahonzire yasoje agira ati:“Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rirakomeza gukorwa kuko uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini, ikiza kuvamo na cyo turagisangiza abaturage.”
Umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze kugira ngo ukorerwe isuzumwa ryisumbuyeho hamenyekane neza icyaba cyahitanye uyu musaza.
Yanditswe na Clement H. BAGEMAHE