Valentine uvuga ko ari mushiki wa Bamporiki wo mu miryango yabo, Umukobwa uzi kuririmba yasekeje abantu benshi nyuma yo kuririmba ikizuru mu buryo bwihariye akanagaruka ku ndirimbo ya Bruce Melodie yaririmbye mu buryo budasanzwe.
Amazina ye avuga ko yitwa NYIRASENGIYUMVA Valentine ukomoka mu Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yasekeje Irene mu kiganiro kubera uburyo yaririmbagamo indirimbo yitwa Ntakibazo ya Urban Boys, Bruce Melodie na Rider Man.
Uyu mukobwa agira ati:” IWACU ni mu karere ka Nyamasheke avukana n’abana 3 akaba bucura avuga ko yashimishijwe no kuba areba camera imbere ye”.
Avuga ko ngo yaje kumenyekanisha impano ye aciye ku muntu wese, ngo yabanje kujya gusenga ashaka impano ariko aza kwibuka ko agomba guca kuri Bamporiki Edouard gusa ngo yamuhaye message ntiyayisubiza ariko yiha intego yo kuzamugeraho byanze bikunze.
Akomeza agira ati:”Ni musaza wacu wo mu miryango kuko ngo ari umuhungu wa mubyara wa Nyina wa Valentine. Uyu mukobwa agaragaza gutebya bitanyuze mu buryo akoraibintu ahubwo binyuze mu buryo agaragazamo ibintu”.
Uyu mukobwa akaba akomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga kubera uburyo asetsa abantu.
Reba hano video ye maze wihere ijisho uburyo ari umunyarwenya: