Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Zambia, Janny Sikazwe wakoze amabara akarangiza umukino wahuzaga Tuniziya na Mali iminota itarangiye, yavuze ko yashoboraga gupfa azize ubushyuhe bwinshi.
Sikazwe yarangije umukino habura iminota 5 ngo urangire n’uko agarura abakinnyi mu kibuga ngo bakine iyo minota yari isigaye, uyu musifuzi ntago yategereje ko iyo minota 5 yari isigaye irangira ahubwo yasoje umukino habura amasegonda 13, ibi akabiterwa nuko ngo yari yarambiwe kwihanganira ubushyuhe bwinshi bwashoboraga no gutuma ashiramo umwuka.
Uyu musifuzi wari wagize ikibazo mu mutwe kubera ubushyuhe bukabije, nyuma yo kurangiza umukino imburagihe yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho kuko ngo yari amera nabi.
Sikazwe atashye iwabo muri Zambia yagiye asobanura uko byari bimeze aho yavuze ko yagiye abona abantu benshi bajya mu nshingano hanze y’igihugu bakagaruka bari mu isanduku akaba ariyo mpamvu yahisemo kurangiza umukino mbere y’iminota aho gutaha mu isanduku.
Sikazwe avuga ko yishimye cyane kuba kuri uriya munsi ataragiye muri koma. Abaganga bamubwiye ko umubiri we udakonje ko icyari gisigaye kwari ukujya muri koma kandi ngo iyo ajyamo byari kuba ari imperuka kuri we.
Sikazwe akomeza avuga ko Imana yamubwiye kurangiza uriya mukino, yamurinze urupfu dore ko ngo iyo aguma mu kibuga yari kukigwamo.
Sikazwe asoza ashimira abayobozi ba CAF bamubaye hafi bakamusura ubwo yari ari kwa muganga, ndetse agashima n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon bamusuye aho yabaga muri hoteli.
Kuri uwo mukino Sikazwe yari yarangije amasaha atageze, abateguye AFCON bategetse ko umukino ukinwa kugeza ku musozo ariko abakinnyi ba Tuniziya ntibasubira mu kibuga, Mali ikaba ariyo yatangajwe ko yatsinze umukino.