Wednesday, October 4, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ndimbati yagejejwe Imbere y’Urukiko

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/03/23
in HOME, IMYIDAGADURO
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega ni mu iburana ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

NDIMBATI yatawe muri yombi na  RIB aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, aho Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe asambanywa agaterwa inda yari afite imyaka 17 y’amavuko.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 50 y’amavuko.

Mu minsi ishize hari video yatambutse kuri imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi aho umukobwa (wabyaye) yavugaga ko abana b’impanga afite yababyaye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati yamusindishije agashiduka (uyu mukobwa) baryamanye muri lodge aho nyuma yaje guhita atwita.

Icyo gihe Ndimbati yavugaga ko abyemera ndetse ngo n’inzu uriya mukobwa abamo niwe [Ndimbati] wayishyuraga.

Ndimbati yabwiye Isimbi TV ati: “ Nonese yaba yanababwiye ko kuva icyo gihe gishize cyose ari njye wari umutunze? Ninjye wakodeshaga inzu. N’ubu iyo abamo ninjye uyikodesha.”

Ku rundi ruhande ariko Ndimbati yabwiye Isimbi TV ko uvuga ko babyaranye yaje amujugunyira abana iwe arigendera.

Uriya mukobwa avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi kuko ngo ubuzima butari bworoshye, ajya gushaka akazi mu Biryogo mu Basilamu kuko ngo nawe ari Umusilamu.

Nyuma  yaje kuhava ajya mu Mujyi gucururiza umuntu imyenda.

Ngo mu gipangu yabagamo habaga umu-cameraman witwa Valens uyu ngo yajyaga agenderanirana na Ndimbati.

Uyu mukobwa tutavuga amazina avuga ko yajyaga asaba Valens kumufasha kuzajya gukina filimi kuko yabikundaga, ariko uwo Valens akabyanga kuko ngo atari we ushyira abantu mu mafilimi.

Uyu mukobwa  yaje kubona Ndimbati amubwira ko ‘amufana’ kuko yajyaga amubona muri Papa Sava.

Nyuma yaje gusaba Ndimbati kuzamufasha akajya akina filimi undi arabimwemerera amuha nomero ye ya Telefoni.

Ngo igihe cyaje kugera ahamagara Ndimbati ngo amubaze aho bigeze, undi amusubiza ko hari radio yagiye gutangamo ikiganiro, ko bari buvugane nikirangira.

Icyo gihe Ndimbati yabwiye uriya mukobwa ko hari umwanya yamuboneye muri filimi, ko baza guhura ikiganiro kirangiye undi nawe avuye gusari[ gusenga mu mvugo y’Abasilamu] bakajyana bakavugana kuri iyo rôle.

Nyuma bakomeje kuburana ariko  baza guhura ndetse ngo Ndimbati amuha inzoga yitwa Amalura, amubwira ko ari amata aba arimo crème na chocolate.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yaje gusinda, ubundi aza gukanguka asanga aryamanye nawe muri lodge.

Iyi logde ngo iba Kivugiza.

Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati rero akaba yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022.

Ndimbati agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga.

Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize.

Twabibutsa ko ku ya 10 Werurwe 2022 aribwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava .

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k
HOME

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In