Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge abwirwa ibyo ubushinjacyaha bumurega ni mu iburana ry’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
NDIMBATI yatawe muri yombi na RIB aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa, aho Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe asambanywa agaterwa inda yari afite imyaka 17 y’amavuko.
Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ni umugabo ukuze kuko afite imyaka irenga 50 y’amavuko.
Mu minsi ishize hari video yatambutse kuri imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi aho umukobwa (wabyaye) yavugaga ko abana b’impanga afite yababyaye nyuma yo guterwa inda na Ndimbati yamusindishije agashiduka (uyu mukobwa) baryamanye muri lodge aho nyuma yaje guhita atwita.
Icyo gihe Ndimbati yavugaga ko abyemera ndetse ngo n’inzu uriya mukobwa abamo niwe [Ndimbati] wayishyuraga.
Ndimbati yabwiye Isimbi TV ati: “ Nonese yaba yanababwiye ko kuva icyo gihe gishize cyose ari njye wari umutunze? Ninjye wakodeshaga inzu. N’ubu iyo abamo ninjye uyikodesha.”
Ku rundi ruhande ariko Ndimbati yabwiye Isimbi TV ko uvuga ko babyaranye yaje amujugunyira abana iwe arigendera.
Uriya mukobwa avuga ko yaje i Kigali aje gushaka akazi kuko ngo ubuzima butari bworoshye, ajya gushaka akazi mu Biryogo mu Basilamu kuko ngo nawe ari Umusilamu.
Nyuma yaje kuhava ajya mu Mujyi gucururiza umuntu imyenda.
Ngo mu gipangu yabagamo habaga umu-cameraman witwa Valens uyu ngo yajyaga agenderanirana na Ndimbati.
Uyu mukobwa tutavuga amazina avuga ko yajyaga asaba Valens kumufasha kuzajya gukina filimi kuko yabikundaga, ariko uwo Valens akabyanga kuko ngo atari we ushyira abantu mu mafilimi.
Uyu mukobwa yaje kubona Ndimbati amubwira ko ‘amufana’ kuko yajyaga amubona muri Papa Sava.
Nyuma yaje gusaba Ndimbati kuzamufasha akajya akina filimi undi arabimwemerera amuha nomero ye ya Telefoni.
Ngo igihe cyaje kugera ahamagara Ndimbati ngo amubaze aho bigeze, undi amusubiza ko hari radio yagiye gutangamo ikiganiro, ko bari buvugane nikirangira.
Icyo gihe Ndimbati yabwiye uriya mukobwa ko hari umwanya yamuboneye muri filimi, ko baza guhura ikiganiro kirangiye undi nawe avuye gusari[ gusenga mu mvugo y’Abasilamu] bakajyana bakavugana kuri iyo rôle.
Nyuma bakomeje kuburana ariko baza guhura ndetse ngo Ndimbati amuha inzoga yitwa Amalura, amubwira ko ari amata aba arimo crème na chocolate.
Uyu mukobwa avuga ko nyuma yaje gusinda, ubundi aza gukanguka asanga aryamanye nawe muri lodge.
Iyi logde ngo iba Kivugiza.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati rero akaba yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022.
Ndimbati agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga.
Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize.
Twabibutsa ko ku ya 10 Werurwe 2022 aribwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava .