Umuhanzi Diamond Platnumz aheruka gusohora indirimbo aho yumvikana avuga ko atazashaka vuba kuko ataba umwizerwa ku mugore, ibi bikaba bihura n’ibyo abantu bamuvugaho ko ari umuhehesi.
Ni Mu ndirimbo ’Nawaza’ aho Diamond yumvikanamo yibaza uko byari kuba bimeze iyo mama we aba akibana na se, ko ngo byari kugorana ko habaho kwizerwa hagati yabo.
Aha ni naho ahera avuga ko nawe ubwe ibyo gushaka Atari ibintu bye bya hafi kuko ngo si umunyamahirwe mu rushako
Diamond Platnumz yakomeje aririmba agaragaza ko atiteguye gushaka vuba kuko ataba umwizerwa ku mugore we.
Ati “maze igihe mbitekerezaho, kubyerekeye ubukwe n’urukundo. Naje gusanga ndimo mpunga igisebo kubera ko ndabizi ndi umuhehesi.”
Diamond Platnumz akaba ari umwe mu batarahiriwe n’urukundo kuko amaze gutandukana n’abakobwa benshi kandi bose bamushinja kubaca inyuma.
Yatandukanye na Wema Sepetu, atandukana na Zari Hassan bamaze kubyarana abana babiri, yatandukanye kandi na Tanasha Donna na we babyaranye umuhungu, ni mu gihe kandi afitanye umwana wa Hamisa Mobetto akaba amaze guca agahigo ko kugira uburiri bwinshi.