Abaturage bo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma bajyaga bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya muri Mutarama 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko abaturage bagorwaga n’urugendo rwo kujya kwivuza kure bagiye guhabwa ikigo nderabuzima kizabafasha kuruhuka imvune aho bajyaga bakoreshaga ibilometero hagati ya bitatu na bine bajya kwivuza.

Agira ati: “Ni inyungu kuri bo kuko aho bivuriza hari serivisi nyinshi zitahatangirwa, nko kuboneza urubyaro n’ibindi kimwe n’uko hari ibizamini bitahafatirwa. Abaturage rero bazabona ubuvuzi bwisumbuyeho bitume batongera gukora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi kure yabo.”
Avuga ko iki kigo nderabuzima cyatangiye kubakwa muri Nyakanga 2023, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubaka icyi kigo nderabuzima igomba kuba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka, ku buryo muri Mutarama 2024, abaturage bazatangira kuhivuriza.
Ni ikigo cyubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma ndetse n’umufatanyabikorwa, NELSAP (Kompanyi yubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo).
Ikigo nderabuzima cya Karembo kizuzura gitwaye Amafaranga y’u Rwanda 515,000,000 harimo inyubako no kugura ibikoresho.
Biteganyijwe ko kizajya cyakira abaturage 23,000 batuye Umurenge wa Karembo ndetse n’indi bihana imbibi.
