Niyitanga Pascal wo mu Karere ka Ngoma wahoze ari SEDO arishyuza Akarere ka Ngoma amafranga agera kuri Miliyoni 50Frw nyuma yo kwirukanwa ku kazi ku mpamvu avuga ko ari akarengane.
Uyu wahoze ari Umukorerabushake avuga ko yakoze ikizamini ku mwanya w’umukozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Nyagatugunda mu Murenge wa Zaza aratsinda.
Uyu avuga ko atsinda ikizami yari avanywe mu Murenge wa Murama Akagari ka Mvumba nabwo aho yari amaze igihe akora uyu mwanya ariko atarawutsindiye.
Avuga ko yatunguwe no kuba yaravanywe kur’uwo mwanya azira kuba ibyo yize bitajyanye n’umwanya akoraho.
Agira ati:” Aho nakoreraga mu Murenge wa Murama, Akagari ka Mvumba biza kurangira bampaye ibaruwa nk’umuntu watsinze ikizamini injyana mu Kagari ka Nyagatugunda”.
Avuga ko mu gihe yamaze kingana n’ukwezi kumwe yaje kubona ibaruwa imukura mu nshingano amaze ukwezi kumwe n’indi minsi ariko bamwishyura igice cy’amafranga gusa.
Avuga ko ngo bamuhagaritse bamubwira ko ibyo yize afitiye dipolome y’amashuri yisumbuye A2 muri comptabilite bidahuye n’ibyo akora
Uyu avuga ko yarenganye kuko asabwa ibyangombwa byo gukora ikizamini yabitanze ndetse agakora n’ikizamini akagitsinda akaba yibaza niba icyo gihe batarabonaga ibyo yize niba bidahuye n’akazi bashakaga kumuha ari naho ahera avuga ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma gituma ari kurenganwa.
Avuga ko akwiriye guhabwa indishyi z’uko yirukanwe mu kazi binyuranyije n’amategeko.
Ati:” Mu by’ukuri amafaranga naca Akarere, ngiye guca amafaranga,navuga amafaranga yantunga ubuzima bwanjye bwose, bw’izo ngaruka cyangwa izo nzahura nazo, nasaba nka Miliyoni 50frw.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yavuze ko ikibazo cye bakizi ndetse ko bamugiriye inama yo gushaka akazi k’ibyo yize.
Ati” Byaje kugaragara ko imyirondoro ye ntabwo yari ihuye n’umwanya yapiganiye.”
Yagize ati” Twakoze icyo amategeko ateganya, kandi twaramusobanuriye ku buryo buhagije. Natekerezaga ko yabyumvise kuko haciye iminsi.”
Uyu avuga ko ubuyobozi bwirengagije ko yakoze ikizamini kandi bwari bwasuzumye imyirondoro ye mbere yo guhabwa ibaruwa imushyira mu kazi bityo ko yarenganye.