Abari n’abategarugori bo mu murenge wa Nyange bibukijwe ko kugana ibigo by’imali n’amabanki ari imwe mu nzira zizewe ziganisha umuturage ku iterambere maze basabwa kubigana mu rwego rwo kwiteza imbere.
Bamwe muri aba bavuga ko batajyaga babyitaho bitewe no gutinya inyungu zisabwa kandi ari nyinshi ku bantu baba basabye inguzanyo.
Mukankubito Chantal wo mu kagali ka Bambiro avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga agiye kubishishikariza umugabo we bakareba uko bagana umurenge sacco bagasaba inguzanyo nabo bakiteza imbere”.
Akomeza avuga ko kandi ubusanzwe na kwizigamira bajyaga bagira aho ngo akorera amafaranga yahingiye abandi ariko yasubira inyuma akabura irengero ryayo kubera kutizigama bityo akaguma mu buekene.
Ahamya ko nyuma y’ubu bukangurambaga bagejejweho n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange ariwe Mukasano Gaudence, ubu bagiye guhindura imyumvire bakiteza imbere bifashishije ibigo by’imali n’amabanki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Mukasano Gaudence akaba yabasabye kureka kwitinya no kwisuzugura ahubwo bagashaka uko biteza imbere babifashijwemo n’ibigo by’imali n’amabanki kuko ari imwe mu nzira nziza ziganisha umuturage ku iterambere.

Ni ubukangurambaga bwaje bushimangira izindi nama zinyuranye zagiye zikangurira abaturage kwiteza imbere bifashishije amashirahamwe ariko rimwe na rimwe ugasanga bamwe batabyumva neza ngo banabyitabire.