Abakirisitu bo mu itorero rya Peace Evangelical Church in Rwanda bo mu Karere ka Ngororero barishimira kuba batashye urusengero rwabo rushya rufite agaciro ka 16 865 000frw biyubakiye nyuma y’igihe kinini bari bamaze basengera mu mahema
Kur’icyi cyumweru tariki ya 26/12/2021 abantu bari bakubise buzuye mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero aho bari baje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro urusengero rw’ivugabutumwa ry’amahoro mu Rwanda (Peace Evangelical Church in Rwanda).
UWIMANA Clarisse Umwe mur’aba baturage ari nawe watanze ikibanza cyo kubakamo uru rusengero avuga ko afite umunezero mwinshi nyuma y’uko mu butaka bwe hamaze kubakwamo inzu y’Imana.
Agira ati:” Nari umunyabyaha, nirirwa mu byaha ndi umusambanyi ndi umusinzi, nza kubasanga mu gashyamba barimo gusenga, nuko baransengera ndetse baza kuntoranya kujya mu giterane i Kigali ngezeyo nibwo bansengeye ndakizwa, aba bakirisitu baraza baranyubakira kuko mbere nabaga mu kazu kameze nabi, nahise niyegurira Yesu mbonye urukundo bangaragarije n’ukuntu Imana insohoreje amasezerano, nange mpita mbaha ikibanza ku bushake”.
Asoza agira ati:”Nabanje kugirana amakimbirane n’abo mu muryango wange batabyumva ndetse bambwira ko nagombaga kuhabagurisha ariko babonye inyungu iri torero ryangejejeho ubu byarabayobeye baratuje”.
KAMANZI Theoneste umwe mu bakirirsitu batangije iri torero avuga ko ibyo bakoze babitewe no gukunda gusenga, Agira ati:” Twatangiriye ku tuntu duto biturutse ku bushake ubufatanye no gusenga, bibaye ngombwa ko turitaha, ndumva nezerewe cyane kuko twabitangiye tubona bitazashoboka none intego yacu igezweho, ubutumwa natanga nuko abantu bose baza tugafatanya gsenga no kubaha Imana tukazataha twejejwe”.

Past MUGENZI Jean uhagarariye itorero rya Peace Evangelical Church in Rwanda mu Karere ka Ngororero avuga ko uyu munsi ari uw’umunezero ukaba n’uw’insinzi kuri bo n’imbere y’Imana.
Agira ati:”Ibikorwa byo gusenga twabitangiye kuwa 5/7/2016 aho twatangiye dusengera mu mahema tugatangira turi abantu 5 bonyine basengeraga mu gashyamba tugateramo amahema, uyu munsi rero twesheje umuhigo w’Imana kandi turishimye”.
Akomeza agira ati:” Dukora ibikorwa binyuranye birimo Isomero kubera ko inaha ari agace kari karimo abantu benshi batize, no gutanga amahugurwa arebana no kubaka ingo n’arebana n’urubyiruko rwacikishirije amashuri, kugeza uyu munsi twigishije imiryangi 10 yabanaga mu makimbirane, tukaba rero dushimiye Imana yadushoboje kuba twatashye uru rusengero rufite agaciro ka miliyoni 16 n’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu na bitanu (16 865 000frw )

Ni urusengero rwafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero Bwana MUGISHA Daniel wavuze ko ashimishijwe no kubona aba bakirisitu bariyujurije urusengero rwiza.
Akaba yanaboneyeho gusaba abantu kwitabira kwikingiza kugira ngo hato Covid 19 itazongera gutuma abantu bongera guhura n’ikibazo cyo kudasenga kubera ko insengero zafunzwe.
Yanagarutse ku bantu banga kwikingiza bitewe n’imyumvire aho yavuze ko ibyo bigomba guhagarara abantu bose bakikingiza.
Ni igikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bunyuranye aho abagaragaje gukora cyane bahawe ishimye ry’imyambaro n’inkweto bakaba babihawe n’itsinda ry’ivugabutumwa ryaturutse mu mujyi wa Kigali rizwi nka Groupe iriba ry’ABAMBAJE aho uru rusengero ruzajya rwakira abantu babarirwa mu 1000 kuzamura.



