Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ngororero : Bamwe mu baturage biyemeje kuba intumwa kuri bagenzi babo nyuma yo kujijukirwa n’ibirebana n’ibarura rusange 

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/12/03
in NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mukarutabana  Gaudence na Paul MUNYAZIKWIYE batuye mu Karere ka Ngororero bavuga ko bakimara kubona abakarani b’ibarura bakabasobanurira akamaro karyo biyemeje kujya babisobanurira bagenzi babo kuko ngo mbere wasangaga gusubiza ibibazo by’abakarani b’ibarura babifata nko guta umwanya.

Aba baturage bombi batuye mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero bavuga ko iyi myumvire yabo yagiye itangira guhinduka biturutse ku ibarura rusange ryo kuwa 16/08/2012.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Munyazikwiye agira ati:”Nkimara guhura n’abakarani b’ibarura nafashe umwanya wange ndabasobanuza maze bambwira ko ibarura riba rigamije kumenya imibare y’abaturage mu rwego rwo kubatekerereza maze numva ndishimye mu gihe mbere najyaga mbabona nkumva bari kuntakariza umwanya”.

Agira ati:”Ubwo nabonaga umukozi aje ansanga nafashe akanya ndamusobanuza maze nawe ansobanurira icyo ibarura rusange riba rigamije aho yambwiye ko buri rugo ruzajya rutanga ibisubizo bijyanye n’imiterere ya buri muntu urutuyemo, harimo irangamimerere, urubyaro afite, umurimo we, uko imibereho yifashe, ndetse n’umutungo uri mu rugo”.

Avuga ko akimara guhabwa amakuru yose yahise atangira guhindura imvumvire maze agatangira no kugenda abikangurira abandi baturage bagenzi be.

Ku rundi ruhande Mukarutabana  Gaudence avuga ko ahereye ku makuru yahawe ubwo abakarani b’ibarura bamusangaga byamuhaye imbaraga zo kujya nawe abikangurira abandi.

Agira ati:”Kera twari dufite imyumvire igayitse, uziko hari umuturage wajyaga atekereza ko impamvu hakorwa ibarura arukugira ngo abaturage nibaba benshi bazage bagenda babasoresha amafaranga? Ariko ubu narasobanukiwe menya ko leta iba igamije kudutekerereza no kugenera ibikorwa binyuranye birimo n’iby’iterambre”.

Akomeza agira ati:” Bansobanuriye ko Ikigamijwe mu ibarura rusange ari ukumenya umubare w’abaturage bose bari mu gihugu n’ibyiciro n’imibereho byabo, kugira ngo hagenwe ibyabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi”.

Aba baturage bavuga ko bakimara kumenya no gusobanukirwa aya makuru biyemeje no kuyatangariza n’abandi baturage bagenzi babo.

Amakuru dukesha urubuga rw’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR avuga ko  abaturage babazwa ibibazo binyuranye nko kumenya amazina, igitsina n’imyaka ya buri muntu, ubumuga yaba afite n’ubwishingizi bw’ubuzima akoresha.

Uru rubuga kandi rugaragaza ko iyo umuturage abazwa ibi bibazo haba hagamijwe kumenya abana afite bari munsi y’imyaka 18, ababana cyangwa abatabana n’ababyeyi babo, biturutse ku mpamvu zitandukanye baba abanyarwanda bose batuye mu Rwanda cyangwa abanyamahanga..

Ibarura rusange kandi riba rigamije kumenya irangamimerere rya buri muntu, umubare w’urubyaro rw’umugore, n’umubare w’abana bakiriho, abantu bapfuye mu rugo mu mezi 12 ashize, n’uko impfu z’ababyeyi zihagaze.

Mu gihe cy’ibarura rusange buri rugo rubazwa ibijyanye n’imiturire, ibikoresho n’amatungo buri rugo rufite.

Mu ibarura rusange Umukarani w’ibarura ntiyemerewe kujya impaka n’uwo abaza, ahubwo yandika ibyo abwiwe gusa, akaba atanemerewe kugira umuntu n’umwe atangariza ibyo yakuye mu ibarura arimo, keretse abamukuriye bakora mu kigo cy’ibarurishamibare (NISR).

Aba baturage bo mu karere ka Ngororero bakaba bavuga ko bigendeye ku miterere y’akarere kabo ibarura rizakurikira baryitezeho byinshi birebana n’iterambere bazateganyirizwa n’abayobozi babo bagendeye ku miterere y’aho batuye.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburengerazuba.Ngororero iherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Rwanda.

Ni Akarere kagizwe n’imisozi miremire yungikanya n’ibibaya. Ubutumburuke bw’aho ni hagati ya metero 1,460 na metero 2,883, umusozi usumba iyindi ni uwa Bweru uri mu Murenge wa Muhanda ufite ubutumburuke bwa metero 2,883.4. Impuzandego y’ubutumburuke ni metero 1,500. Impinga ndende cyane uzisanga mu ishyamba rya Gishwati nka Mugano (2,842.1 m), Butimba (2,833.5 m), n’ahandi nka Kagano (2,450 m), Nyaburama (2,427 m), Ntaganzwa (2,257 m), Rushari (2,059 m), Gatwebano (2,023 m), Mushyiga (1,930 m) na Ruhunga (1,978 m).

Akarere ka Ngororero kagizwe n’imirenge 13 utugali 73 imidugudu 419 kakaba gafite ubuso bwa km2 679 kakaba gatuwe n’abaturage 333.723 aho gafite ubucukike bungana na km2 493.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika no 02/01 ryo ku wa 07/02/2011.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In