Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ngororero: Baratabaza Perezida wa Repubulika nyuma y’aho Umuyobozi wa PSF amaze ukwezi afungiye mu nzererezi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/06/03
in HOME
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu Karere ka Ngororero, Umugabo witwa Nzanana Fidele w’imyaka 49 uyobora PSF muri Cyome ho mu murenge wa Gatumba, amaze hafi ukwezi kose afungiye mu kigo cy’inzererezi giherereye ahitwa ku Kabaya nk’uko bitangazwa n’umugore we ndetse n’abaturage baturanye n’uyu mugabo akaba atabarizwa kuko ngo yafunzwe ku maherere.

Mu gahinda n’umubabaro mwinshi Dusabeyezu Christine umugore wa Nzanana Fidele yatangarije umunyamakuru wacu ko we n’abana bahangayikishijwe n’iri fatwa ririmo akarengane.

IZINDI NKURU WASOMA

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Agira ati:”Tubayeho nabi, inzara iratwishe kuko niwe ujya gushakisha tukabaho,tariki ya 11 Gicurasi 2022 imodoka ya Polisi izwi nka Panda gari irimo abapolis bantwaye Umugabo bamuvana kuri moto asa n’ushimuswe turamushaka turamubura birangira tumenye ko bamujyanye mu nzererezi”.

Akomeza agira ati:”Ubu abana bavuye mu ishuri inzara itumereye nabi nagiye kubaza Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza mu Karere aranyihorera”.

Ku birebana n’ifatwa ry’umugabo we Dusabeyezu agira ati:” Umugabo wanjye yafashwe nta rupapuro rw’ihamagazwa yohererejwe (convocation), ndasaba Perezida wa Repubulika, Umuvunyi mukuru n’Izindi nzego zinyuranye mu gihugu cyacu kuntabara umugabo wanjye akagaruka mu rugo”.

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero nabo baratabariza Nzanana Fidele.

Ushinzwe umutekano muri Centre ya Cyome utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yemeje aya makuru avuga ko Nzanana yahohotewe akajyanwa ahatazwi kandi mu buryo butazwi.

Agira ati:”Tubabajwe na Nzanana wajyanywe mu buryo butazwi ariko akaba azira kompanyi yitwa NMC icukura amabuye aho iyi campany ariyo yamugambaniye”.

Akomeza avuga ko babangamiwe no guhora bahohoterwa bakajyanwa mu nzererezi ari naho ahera asaba ko NMC idakwiriye gukomeza kubahohotera.

Inzego z’ibanze nk’isibo,Umudugudu n’Akagari kugeza ku Murenge basinye raporo igaragaza ko Nzanana arengana bamutangira ubuhamya bw’uko ngo asanzwe ari inyangamugayo.

Umumotari twahaye izina rya Nzitonda John avuga ko ariwe warutwaye Nzanana Fidele ubwo yafatwaga, yemeza ko imodoka ya polisi bakunda kwita panda gari yabitambitse imbere maze Nzanana agahita ashyirwamo amapingu bakamujyana ubwo.
Agira ati:” Nibyo koko namuvanye ku Cyome tugemuriye abarwayi ku Muhororo, Panda gari iyobowe na Comanda wa Polisi yaranyitambitse bahita bambika Nzanana Fidele amapingu, baramujyana ubu ari i Kabaya ahafungirwa inzererezi, naramusuye turavugana ariko ntibanyemerera ko muha amata kandi ntabwo abayeho neza”.

Umuturage witwa Kubwimana Gilbert nawe yagize ati:”Nzanana Fidele yatwawe mu buryo butazwi ajyanwa mu nzererezi ku kabaya, turasaba Umuyobozi wa RIB gufunguza Nzanana kuko ni umugabo udakwiye kugirwa inzererezi dore ko buri wa gatandatu agaburira abana batari bake bafite imirire mibi muri Ngororero.

Uwitwa Uwumuhoza Aimable nawe yemeza aya makuru agira ati:” Nzanana Fidele yatwawe mu buryo butazwi butemewe n’amategeko, tumushakishije tumusanga ahafungirwa inzererezi, ibintu tubona nko kwibasirwa kuko na mukuru we baramufunze tukaba dusaba Mayor w’Akarere ka Ngororero, Ukuriye RIB mu gihugu, Ukuriye Polisi mu gihugu, Umuvunyi Mukuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Perezida wa Repubulika ko badufasha Nzanana n’abandi b’inzirakarengane bagafungurwa”.

Uwumuhoza Aimable akomeza atunga agatoki DPC w’Akarere ka Ngororero ko ahohotera abaturage akabajyana mu nzererezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe ku murongo wa Telefone yavuze ko atazi niba uyu mugabo ari mu nzererezi ariko avuga ko agiye kubikurikirana.

Agira ati:” Ok ubwo twareba mu bo dufite ko arimo tukareba icyo dukora, aha kandi Mayor yagarutse ku birebana no gucukura amabuye bitemewe n’amategeko aho yakomeje agira ati :”Nukureba ikibazo cye (case) ye tukagira icyo tugikoraho”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco abajijwe iby’iki kibazo yavuze ko atakizi avuga ko Polisi izabikurikirana. Agira ati:”Nibwo bwa mbere, iyo ni inkuru uduhaye turabikurikirana”.

Tubijeje kuzabagezaho ibizakurikira ku by’iyi nkuru.

Nzanana Fidele Ufungiye mu Nzererezi ku mpamvu itazwi
Umufasha wa Nzanana uzwi nka Dusabeyezu Christine
Umuturanyi
Umuturanyi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero

 

 

 

CP John Bosco KABERA, Umuvugizi wa Polisi y’u RWANDA

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023
1.5k
HOME

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In