Pasiteri Nzanana akaba n’umuyobozi w’itorero rya UDEPR mu Karere ka Ngororero nyuma yo gufungirwa mu bigo by’inzererezi, Itangazamakuru rikamukorera ubuvugizi ubu akaba yarafunguwe arashimira Imana n’Itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi.
Mu nkuru yacu iheruka, twabatangarije ko mu Karere ka Ngororero, hari Umugabo witwa Nzanana Fidele uyu akaba ari umuvugizi w’Itorero rya UDEPR IMPINDUKA akaba anayobora PSF muri Cyome ho mu murenge wa Gatumba ndetse akaba n’umwe mu bakorerabushake ba Croix rouge bo muri Gatumba akaba yaramaze hafi ukwezi kose afungiye mu kigo cy’inzererezi giherereye ahitwa ku Kabaya nk’uko byatangajwe n’umugore we Dusabeyezu Christine ndetse n’abaturage baturanye n’uyu mugabo bamutabarizaga babinyujije mu Itangazamakuru, kuri ubu akaba yarafunguwe nyuma yo gukurwa mu nzererezi akajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.
Akimara gufungurwa avuye muri Gereza Rev.Past Nzanana Fidel ku itariki ya 14.11.2022 yirukankiye mu rusengero ajya gushimira Imana no kuramutsa abayoboke b’Itorero UDEPR IMPINDUKA ashumbye kugeza ubu.

Mu byishimo byinshi abayoboke b’iri torero batangarije umunyamakuru wacu ko bafite umunezero mwinshi wo kongera kubona umushumba wabo aho bagize bati:”Imana ishimwe cyane kubw’Umushumba wacu ufunguwe tukongera kumubona kuko kutamubona hafi yacu byaduteye kwigunga, hari ibikorwa byari byaradindiye byo gufasha abatishoboye no kugaburira abana bafite imirire itari myiza akora buri wa gatandatu”.
Nzanana Fidel aganira n’umunyamakuru wacu yavuze ku byamubayeho bikamutera kwirukira mu rusengero aho yagize ati:”Narafashwe njyanwa mu nzererezi ku kabaya marayo ukwezi kurenga, naje kuhavanwa njyanwa muri RIB mpamara ukwezi nahakuwe njyanwa muri Gereza ya Rubavu nayo incumbikira amezi asaga 4 ubu narafunguwe”.
Agira ati:”Naziraga amabuye y’agaciro nasoreye anafite ibyangombwa yitwa ambirgonitte avamo Litium, uko gufungwa nkaba nafunguwe rero nibyo byanteye kwihutira mu rusengero gushima Imana no kuramutsa abakirisitu”
Abajijwe icyari kibyihishe inyuma,yavuze ko ari Kampani yitwa NMC imurwanya aho agira ati:”Kampani yitwa NMC icukura amabuye y’agaciro yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko ndi umuforoderi acukura amabuye y’agaciro nkaba nkeka ko babiterwa nuko nanze kubakorera”.
Nzanana Fidel yakomeje ashimira ubuvugizi yakorewe n’abanyamakuru agira ati:”Ndashimira byimazeyo itangazamakuru kuko abanyamakuru bankoreye ubuvugizi bamenyekanisha ikibazo cyanjye naho mfungiye mu nzererezi bituma inzego zitandukanye ziza kundeba aho narimfungiye mu nzererezi ku kabaya kandi byatanze umusaruro mwiza”.
       Reba hano video y’inkuru twakoze mbere abaturage batabariza Past NZANANA Fidele
Nzanana Fidel mu cyizere afitiye ubutabera arifuza ko bwo n’izindi nzego bamuhesha amabuye ye y’agaciro yambuwe afite agaciro ka miliyoni magana abiri y’u Rwanda (200.000.0000fr).
Rev.Past Nzanana Fidel yasoje ashimira na none abamubaye hafi bose agira ati:”Ndashimira Ubuyobozi bwite bwa Leta kuko bwita ku baturage, ndashimira byimazeyo Itorero UDEPR Impinduka mbereye umushumba by’umwihariko ndashimira Pastor Jean Pierre Kabandana, Past Kanani Jean Baptiste, Past Uwumuhoza Aimable , na Pastor Kubwimana Gilbert, ntibagiwe n’umufasha wanjye n’abana batahwemye kumba hafi.
Yanditswe na Clement Bagemahe