Umugabo n’umugeni bari bagiye gushyingiranwa basohotse mu buryo butangaje mu bukwe bwabo, bakora ibirori bitangaje birimo no kwitwika nkana.
Aba bifotoje amafoto bagaragara barimo gushya.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, umusore n’umugeni we basabye ko babatwika maze bagafatwa amashusho bari mu muriro.
Ni ko byagenze kuko bahise babanagaho umuriro maze imyambaro yabo itangira gushya ari nako babafotora.
Uko byagenze abageni bari bari mu busitani maze bazana umuriro babacanaho umuriro Hanyuma, bagenda bafatanye agatoki ku kandi umuriro uri kubakaho mu gihe abashyitsi bari mu bukwe babirebaga kandi babishimye.
Umwanya wafashwe na gafotozi w’ubukwe ari na we wasangije aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragara bari kwaka ariko nyuma bakabazimya.
Icyakora byaje kurangira bazanye kizimyamwoto babapurizaho amazi maze umuriro urazima.
