Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Muthuswamy wapfuye azize igikoma gishyushye.
Amakuru avuga ko urupfu rwa Nyakwigendera inkomoko yarwo aruko yaguye mu isafuriya nini yari yuzuye igikoma gishyushye.
New York Post dukesha iyi nkuru itangaza ko Icyateye uyu mugabo witwa Muthuswamy kugwa mu gikoma kitamenyekanye neza ariko umugore we akaba yavuze ko yari asanzwe arwaye igicuri gishobora kuba ari cyo cyamuteye kugwa mu gikoma.
Abari aho bamaze kubona iyi mpanuka idasanzwe ngo bagerageje kumuvana mu isafuriya ariko biba iby’ubusa kuko ngo icyi gikoma cyari gishyushye cyane.
Akimara gupfa polisi ikaba yahise itangira iperereza ku rupfu rwe.