Kenshi na kenshi bimenyerewe ko abitabiriye ubukwe biyakira ndetse bakanafungura, Umugabo nyuma y’uko yari atetse ibyo abatashye ubukwe bari burye agatotsi kaje kumwiba agwa agacuho aza gukanguka yisanze mu isafuriya y’isosi y’inyama z’inkoko bari batetse muri muvero birangira apfuye
Umugabo witwa Issa Ismael w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Gihugu cya Iraq, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu isafuriya yuzuye isosi y’inyama z’inkoko, aho yari arimo guteka mu bukwe, mu gace ka Zakho, gaherereye mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Ibi byaje kurangira abatashye ubukwe bakomereje mu itabaro nyuma y’uko uyu mugabo warutetse ibyo bagombaga kurya ahiye.
Ubusanzwe hari abantu baba baramenyereweho kumenya guteka neza ku buryo aho bifuza gutekerwa neza bahamagara umuntu w’umuhanga akaza akabafasha kwakira abantu, ibi nibyo byaje kuba kur’uyu mugabo gusa ngo kubera akazi kenshi yarakubutsemo ntabwo yari yabonye uko aruhuka, ngo ubwo yari yicaye imbere y’ibyo yari atetse rero agatotsi kaje kumwegura maze birangira bamusanze mu zindi nyama.
Ikinyamakuru arabnews.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugabo ngo yaje gutabaza bagasanga umubiri we wahiye ku rugero rwa 70% byaje no guhita bimuviramo urupfu.
