Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMYIDAGADURO

Ni agahinda! Miss USA 2019 Cheslie Kryst yiyahuriye ku nyubako ndende ahita apfa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/01/31
in IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2019, yiyahuye asimbutse inzu ndende yo guturamo [Apartment] ahita yitaba Imana.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 y’amavuko yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nk’uko byemejwe na Police yo muri Amerika. Yasimbutse inyubako iherereye muri Manhattan mu Mujyi wa New York.

IZINDI NKURU WASOMA

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe itariki

Umuryango we wasohoye itangazo rimenyesha ko Kryst yitabye Imana. Bati “Tubabajwe no gutangaza ko uw’igikundiro wacu Cheslie yitabye Imana.”

Bavuze ko umukobwa wabo yabayeho ubuzima bwubaka abandi binyuze mu bwiza bufite intego. Ko yaranzwe n’urukundo, ubuzima bwuzuye ibyishimo kandi abera abandi umucyo mu minsi ye y’ubuzima bwe bwose.

Mbere y’uko yitaba Imana, uyu mukobwa yari yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram agira ati “Uyu munsi uguhe amahoro no kuruhuka by’iteka.”

CNN ivuga ko Kryst yari asanzwe ari umunyamategeko warahiriye gutanga ubutabera muri Amerika. Afite impamyabumenyi ebyiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza zirimo Wake Forest University na Kaminuza yo mu Majyepfo ya Carolina.

Uyu mukobwa yari asanzwe anakora kuri Televiziyo yitwa Extar. Ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwatangaje ko Cheslie atari umufatanyabikorwa gusa, ahubwo yari umwe mu muryango mugari wabo, bavuga ko bashenguwe n’urupfu rwabo.

Zozi Tunzi wabaye Nyampinga w’Afurika y’Epfo yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza amafoto n’amashusho yafashe mu bihe bitandukanye ari kumwe na Cheslie Kryst witabye Imana.

Zozi yavuze ko umubabaro watashye umutima we, kuko yari amaze iminsi avugana cyane nawe amubwira ko agiye kumwohereza amafoto y’imyenda azambara ku munsi w’ubukwe na gahunda y’uko buzagenda n’aho buzabera.

Yavuze ko uyu mukobwa avuze buri kimwe mu buzima bwa benshi, kandi ko atazibagirana mu mitima yabo yafashije nabo yagiriye inama. Avuga ko azakomeza kuzirina ubuzima yabayeho ibihe n’ibihe. Ati “Uruhukire mu mahoro nshuti.” Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Amerika yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko.

Police yatangaje ko uyu mukobwa yasimbutse inyubaho iherereye i Manhattan mu Mujyi wa New York.

Cheslie Kryst wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2019

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023
1.5k
HOME

Urubanza rwa Prince Kid rwimuriwe itariki

March 9, 2023
1.4k
HOME

Umuhanzi Mico the Best yafunzwe, menya icyo yazize

March 6, 2023
1.5k
HOME

Umuhanzikazi Knowless yibarutse umwana wa 3

March 4, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In