Abantu barenga 100 barimo abiganaga na Mukecuru Sitienei ndetse n’abamwigisha bari mu bashenguwe n’agahinda bamaze kumva inkuru y’urupfu rwe nyuma yo gufata icyemezo akajya kwiga akuze akaba yapfuye afite imyaka 99Â atarangije amashuri ye.
Sammy Chepsiror, umwuzukuru w’uyu mukecuru niwe watangarije ikinyamakuru The Standard cyandikirwa muri Kenya, ko uyu mubyeyi yatabarutse afite imyaka 99 kandi ko yatabarutse mu mahoro.
Uyu nyakwigendera Sitienei yamenyekanye cyane ubwo yafataga icyemezo cyo gusubira mu ishuri ari umukecuru.
Icyo gihe afata icyemezo cyo gusubira mu ishuri yatangaje ko byatewe nuko leta yakuyeho amafaranga y’ishuri nuko ahita asubira mu ishuri gutyo .
Ku myaka 90 nibwo yari mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu gusa ikindi cyashenguye imitima ya benshi nuko yatabarutse atarangije amashuri ye nk’uko yari yarabyihaye nk’intego.
Uyu mwuzukuru we kandi yatangaje ko uyu unakekwaho kuba ari we wigaga mu mashuri abanza akuze ku isi, yapfiriye iwe mu rugo muri Kenya.
Priscilla Sitienei ngo yatangiye kumva atameze neza mu mubiri we ubwo yajyaga ku ishuri kwiga nk’uko bisanzwe kur’uyu wa gatatu.
We na bagenzi be bigana bafite imyaka 12, bari biteguye gukora ibizamini bisoza biteganijwe gutangira mu cyumweru gitaha.
Nyakwigendera yakuriye muri Kenya akaba ari n’umwe mu babonye icyi gihugu kigera ku bwigenge akaba mu mwaka wa 2010 aribwo yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nuko ahita yerekeza mu ishuri rya Leaders Vision .
Nyakwigendera akaba yarazwi cyane ku izina rya “Gogo”, bisobanura nyirakuru mu rurimi rwaho rwa Kalenjin bakamwita gutyo kubera ko ari we wari mukuru mu ishuri no ku kigo yigagaho.
Kimwe mu bintu yaherukaga kuvuga ko cyamukoze ku mutima bikanamushimisha ngo ni aho mu mwaka wa 2015 yatangaje ko yagize amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika ibintu atigeze agira akiri umwana.