Ubwo bari mu biroli by’ubukwe bwe, Umukobwa witwa Mukabahizi Faina wo mu karere ka Nyaruguru yafashwe n’uburwayi bw’amayobera maze bimuviramo guta umutwe kugeza ubwo atabasha no kuvuga.
Nk’uko bigaragara mu kiganiro papa w’uyu mukobwa witwa Kayitane yahaye shene imwe yo kuri youtube yavuze ko umukobwa we atabasha kuvuga ndetse afite uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe ubwo yari agiye gukora ubukwe.
Yasobanuye ko uyu mukobwa we yabayeho akorera amafaranga i Kigali noneho igihe cyo gutaha kikaza kugera aho yagiye iwabo kwitegura ubukwe nk’abandi bakobwa maze bakenga inzoga bagatumira inshuti n’abavandimwe ariko ngo baje gutungurwa no kubona atangiye gutoba ibyondo aniciraho imyambaro ye birangira yirukanse ku musozi.
Faina yafashwe avuga ko arwaye umutwe ndetse ababara mu maguru nyuma yo kwiruka ku gasozi ntiyongeye kuvuga.
Bavuga ko bagerageje kumujyana kumuvuriza i Ndera ariko bikaba iby’ubusa kuko ngo kugeza na n’ubu yanze gukira.