Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Ni agahinda! Umugeni yishwe urupfu rw’agashinyaguro ku munsi w’ubukwe bwe

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/20
in NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umugeni witwa Mahvash Leghaei ukomoka mu gihugu cya Iran yarashwe ku munsi w’ubukwe bwe maze ahita yitaba IMANA, iryo sasu ngo ryari rigendereye kwica uwundi muntu ariko riza kuyoba rihitana uyu mugeni wababaje benshi.

Nyuma y’uko isasu riyobye ryaje gufata Madamu Mahvash Leghaei wari wizihiwe yibereye mu bukwe bwe nuko rimwahuranya mu mutwe aho ngo yarashwe n’imbunda bakoresha bahiga nyuma y’uko isasu ryari riyobye rikajya aho ritagenewe.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Madamu Mahvash Leghaei w’imyaka 24, niwe wishwe n’iryo sasu ryayobye, akaba yarashwe n’inshuti y’umugabo yari iri kurasa mu kirere kugira ngo bishimishe muri ibyo birori.

Urubuga rwa nypost.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko Uwarashe uyu mugeni bivugwa ko ari mubyara w’umugabo w’uyu mugore warashwe, yarashe amasasu abiri rimwe rigafata uyu mugeni atabigambiriye.

Umuvugizi wa polisi yo mu gihugu cya Iran, Colonel Mehdi Jokar yemeje aya makuru ndetse avuga ko bahise bihutira kugera aho ibyo byabereye.

Colonel Mehdi  yagize ati: “Twakiriye telefoni yihutirwa ivuga ku iraswa ryabereye mu nzu y’ubukwe mu mujyi wa Firuzabad maze abapolisi bacu bahita bahoherezwa kugira ngo babungabunge umutekano.”

Colonel Mehdi  avuga ko ngo nyuma yo kurasa umugeni, uyu mugabo yahise aburirwa irengero, gusa ariko Polisi ikaba ikiri kumushakisha.

Polisi ivuga ko uyu mugeni akimara kuraswa yahise agwa muri koma, nyuma akaza gupfa mu gihe abandi iri sasu ryakomerekeje bo bameze neza.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze kandi ko abantu bakwiriye kumenya ko kurasa mu bukwe bitemewe kandi bakamenya ko bihanwa n’amategeko.

Mahvash Leghaei n’umugabo we

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In