Umugeni witwa Mahvash Leghaei ukomoka mu gihugu cya Iran yarashwe ku munsi w’ubukwe bwe maze ahita yitaba IMANA, iryo sasu ngo ryari rigendereye kwica uwundi muntu ariko riza kuyoba rihitana uyu mugeni wababaje benshi.
Nyuma y’uko isasu riyobye ryaje gufata Madamu Mahvash Leghaei wari wizihiwe yibereye mu bukwe bwe nuko rimwahuranya mu mutwe aho ngo yarashwe n’imbunda bakoresha bahiga nyuma y’uko isasu ryari riyobye rikajya aho ritagenewe.
Madamu Mahvash Leghaei w’imyaka 24, niwe wishwe n’iryo sasu ryayobye, akaba yarashwe n’inshuti y’umugabo yari iri kurasa mu kirere kugira ngo bishimishe muri ibyo birori.
Urubuga rwa nypost.com dukesha iyi nkuru rutangaza ko Uwarashe uyu mugeni bivugwa ko ari mubyara w’umugabo w’uyu mugore warashwe, yarashe amasasu abiri rimwe rigafata uyu mugeni atabigambiriye.
Umuvugizi wa polisi yo mu gihugu cya Iran, Colonel Mehdi Jokar yemeje aya makuru ndetse avuga ko bahise bihutira kugera aho ibyo byabereye.
Colonel Mehdi yagize ati: “Twakiriye telefoni yihutirwa ivuga ku iraswa ryabereye mu nzu y’ubukwe mu mujyi wa Firuzabad maze abapolisi bacu bahita bahoherezwa kugira ngo babungabunge umutekano.”
Colonel Mehdi avuga ko ngo nyuma yo kurasa umugeni, uyu mugabo yahise aburirwa irengero, gusa ariko Polisi ikaba ikiri kumushakisha.
Polisi ivuga ko uyu mugeni akimara kuraswa yahise agwa muri koma, nyuma akaza gupfa mu gihe abandi iri sasu ryakomerekeje bo bameze neza.
Uyu muyobozi wa Polisi yavuze kandi ko abantu bakwiriye kumenya ko kurasa mu bukwe bitemewe kandi bakamenya ko bihanwa n’amategeko.
