Umugore ukomoka mu gihugu cy’uburusiya yatawe muri yombi nyuma yo gutanga amakuru kw’abo yari agiye kugurishaho umwana ku mapaund 4000 bikarangira atawe muri yombi.
Amakuru avuga ko uyu mugore nyuma yo kujujubywa n’abo yari abereyemo amadeni ndetse kandi ngo akaba yari afite ubukene bukomeye ari byo byamuteye gufata icyemezo cyo kujya kugurisha umwana we kugira ngo arebe ko yakiranuka n’ibyo bibazo.
Uyu mugore uretse kuba kandi ngo yari afite ibibazo by’ubukene ngo nta kazi yewe nta n’aho yagiraga ikindi kintu yabasha kugurisha dore ko ngo n’umugabo we yari yaramutaye nyamara ariko Uyu muryango wabaga mu nzu y’ibyumba bibiri kandi ngo wubakaga inzu yinjiza £ 1,650 ku kwezi..
Uyu mugore w’imyaka 36 ukomoka mu gihugu cy’uburusiya ariko akaba yaraje guhura n’ishyano dore ko abo yagiye kugurishaho umwana we ari bo bahindukiye bagatanga amakuru bikarangira umugore atawe muri yombi.
Uyu mugore nyuma yo gutabwa muri yombi na Police yo muri icyo gihugu ashaka kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka irindwi ubu akomeje guhatwa ibibazo kugira ngo akurikiranwe kur’ibi byaha byo gucuruza umuntu.
Bamwe mu bantu batanze aya makuru bakaba ari na bamwe mu bari bagiye kugurishwaho uyu mwana bavuga ko babanje kugira ngo ni imikino cyangwa urwenya bikaza kurangira babonye ko umugore adakina.
Aba ngo byaje kurangira bagiye mu gupiganirwa kugura uyu mwana biza kurangira babonye ko ibintu biaga imikino cyangwa igikorwa cy’ubucucu atariko bimeze babona umugore azanye umwana we nk’uko yakabivuze.
Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa mirror.co.uk dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugore witwa Nargiza ubusanzwe ufite abana 3 ngo yakiriye amafaranga atanga umwana uwamwakiriye niwe wahise atanga amakuru umugore bamuta muri yombi atararenga umutaru.
Abakorerabushake bo mu muryango uharanira kurwanya ubucakara biyitiriye abaguzi, maze bajya kugura uyu mwana wari wamaze gushyirwa ku isoko ariko bageze i Yekaterinburg, mu burasirazuba bw’icyo gihugu basaga ibyavuzwe byo kugura umwana ari ukuri.
Kugeza ubu uyu mugore akaba afungiwe kuri polisi yo mur’ako gace.
Igikorwa cyo gukiza uyu muhungu kije mu gihe mu Burusiya hari impungenge z’abana bagurishwa nk’abacakara b’imibonano mpuzabitsina cyangwa bakagurisha bimwe mu bice by’umubiri babigizemo uruhare cyngwa bikozwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
