Mu karere ka Ruhango, mu Ntara y’amajyepfo Umupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine yatezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu nzira atashye bamutema mu mutwe no ku kaboko banamwiba ibyo yari afite.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango kur’uyu wa 23 Kanama 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko uwo Mupolisi yahuye n’umuturanyi we witwa Renzaho Emmanuel ari ku igare, arivaho bagenda baganira, bageze mu Mudugudu wa Rusororo bahura n’abantu batatu bashaka kubambura, bagerageza kwihagararaho ariko bahita batema Mukeshimana mu mutwe no ku kaboko arakomereka cyane, naho Renzaho bamuhirika munsi y’inzira akomereka akaboko.
Gitifu Mutabazi yakomeje avuga ko bamaze kumutema bakamwambura telefone n’agasakoshi yari afite, naho Renzaho na we bamutwara telephone.
Uyu muyobozi atangaza ko kugeza ubu Mukeshimana ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi, mu gihe Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima agahita ataha.
Kugeza ubu ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha, ubuyobozi n’abaturage, hari gushakishwa abo bagizi ba nabi kugira ngo babiryozwe.
Mu Karere ka Ruhango hamaze igihe havugwa abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagategera abantu mu nzira bagamije kubambura dore ko hamaze iminsi havugwa n’ubujura bw’amatungo magufi nk’ihene zibwa zikajyanwa kugurishwa ku isoko.