Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari ufite inzozi zo kuzaba umunyamategeko yahuye n’uruva gusenya kuko atasubukuye ishuri kimwe n’abandi kubera guterwa inda n’umugabo wa nyirasenge.
Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue. Bivugwa ko gusambanywa k’uyu mwana byabaye mu mwaka ushize wa 2021.
Ku munsi w’ejo,uyu mwana yabyaye umwana w’umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi akaba avuga ko yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka 50.
Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu akamutera inda.
Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w’uyu mwana ndetse bakaba bo baranarangije amashuri.
Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw’uyu wamureraga.
Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n’umwana we bameze neza.
Ubwo byamenyekanaga ko uyu mwana atwite,nyirasenge yahise amwirukana amwohereza iwabo mu cyaro aho ngo ababyeyi be basanzwe bafite umutwaro wo kurera abana 7 bavukana.
Ikinyamakuru cya saharareporters.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mwana w’umukobwa ubwo yabazwaga yagize ati:“Umugabo wa masenge niwe wanteye inda.Twaryamanye inshuro 2 mbere y’uko ntwita”.
Nk’uko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, Nathaniel Awuapila avuga ko ibibazo byo gufata ku ngufu, gukubita byiyongera .
Ibi akabihera ko mu mwaka wa 2018, Umwarimu umwe wo muri polytechnic ya leta ya Benue, Andrew Ogbuja nawe yafashe ku ngufu Ochanya Ogbanje w’imyaka 13 y’amavuko bikamuviramo gupfa kandi kugeza n’ubu umuryango we nturahabwa ubutabera.
Muri 2020 honyine, abapolisi banditse ibibazo 80 byo gufata ku ngufu kandi ngo izi manza ziracyaryamye mu rukiko.
Oga Nathaniel avuga ko leta ikeneye gutera inkunga urukiko kugira ngo ibi birengo byo gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birangire.