Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’abantu bataburuye inka yari yapfuye igatabwa maze bayikataguramo imirwi barayirya.
Inka y’umuturage witwa Felix Ntezimana utuye mu karere ka Ruhango aravuga ko inka ye yapfuye agategekwa kuyitaba nyamara bwacya agasanga abaturanyi bayitaburuye .
Uyu muturage ngo akimara kubona ko inka ye ipfuye yahamagaye umuganga w’amatungo wo mu murenge atuyemo ngo aze arebe icyatumye ipfa, maze ngo akihagera yategetse uyu muturage gutaba iyi nka ndetse ngo ahava nyir’inka amaze kubikora gusa ngo uyu muturage yatunguwe no kubyuka agasanga aho yatabye inka nta kintu kirimo.
Bivugwa ko ngo bwakeye abandi baturage bayitaburuye bakayibaga bagahita bagurisha n’inyama zayo ku baturage batuye aho ngaho.
Nyir’iyi nka avuga ko ngo yahuye n’akarengane kubera ko iyi nka ye yategetswe kuyitaba ariko ntamenyeshwe icyayishe nyamara ngo kugeza ubu nta n’icyo aratangarizwa hanyuma y’uko yaje no kuribwa n’abaturage batayivunikiye.
Abaturage bagenzi be bavuga ko yakagombye kwishyurwa kubera inka ye yariwe kandi we yari azi ko yayitabye kandi ko yishwe n’indwara y’icyorezo, gusa ariko abaturage bayiriye ntago bitaye ku kumenya niba ifite ikibazo bapfuye kwirira kandi ngo kugeza ubu nta numwe urahura n’ikibazo mu bariye izi nyama.