Mu gihugu cya Nigeria Umugabo n’inshoreke ye bapfiriye mu modoka nyuma y’uko bari bari kuyikoreramo ibishitani
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria ndetse n’inshoreke ye basanzwe mu modoka bose bapfuye ubwo bari barimo bayisambaniramo.
Ku munsi w’ejo nibwo umugabo yahamagaye inshoreke ye ngo ize bajyane gutembera hanyuma iyo nshoreke iraza bajya gutega imodoka maze bagezeyo bahasanga umurongo muremure w’abashakaga imodoka maze bahitamo kujya gushaka imodoka yigenga.
Ngo bakimara kugera mu modoka bahise batangira gusambana ndetse ibyishimo ari byose hanyuma abantu baje kuza kureba mu modoka basanga umugabo n’umugore bose bapfuye cyakoze umugore we ngo yari afite amaraso mu mazuru ariko nta hantu na hamwe yakomeretse.
Ababibonye ngo bahise bitabaza Police ihita ibajyana ku bitaro kugira ngo bapimwe ndetse ngo hahita hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.
Amakuru dukesha urubuga rwa legit.ng avuga ko abantu batangaye ndetse bakaba bakomeje kwibaza byinshi kur’aba bantu.