Umupasiteri wo mu Itorero rya ADEPR usanzwe akorera ivugabutumwa mu Karere ka Nyabihu yafatiwe mu icumbi ari kumwe n’umugore w’undi mugabo bikekwa ko bari bari gusambana
Amakuru agera ku Ibendera.com aravuga ko uyu mupasiteri yari asanzwe akorera umurimo w’ivugabutumwa mu Karere ka Nyabihu akaba yafatiwe mu macumbi yitwa No Stress Bar and Lodge
Uyu akaba yafatiwe mu cyuho kur’uyu wa mbere tariki 13 Gashyantare 2023 mu masaha ya saa saba nyuma y’uko nyir’umugore waruri gusambana yahamagaje polisi ayitabaza ko yabuze umugore we.
Uyu mugabo wahamagaje polisi ariko ngo akaba yari yamaze kumenya ko Pasiteri ari kumwe n’umugore we mur’iryo cumbi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SPT Alexis NDAYISENGA akaba yemeje aya makuru.
Spt NDAYISENGA Aganira na Kigali Today yagize ati:” Amakuru twayamenye biturutse ku mugabo w’uwo mugore aho yahamagaye Polisi Station ya Kinigi avuga ko umugore we ari kumuca inyuma muri lodge”.
Akomeza avuga ko nk’umuturage warutabaje byari ngombwa ko bamutabara ariko bakaba bari banagamije gukumira ibindi byaha.
Uyu muvugizi avuga ko ngo ubwo polisi yageraga kuri iryo cumbi yasanze Pasiteri n’uwo mugore bari muri icyo cyumba bombi bakaba bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi aho bagomba gushyikirizwa inzeg z’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuryango w’uyu mugore waguwe gitumo ari kumwe na Pasiteri usanzwe utuye mu Murenge wa CYUVE mu Karere ka Musanze bakaba ngo barigeze guturana na Pasiteri mu gipangu kimwe.