Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wasambanaga n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa.
Nyina w’umukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi ameze nk’umusazi kubera kunanirwa kwakira ibyabaye ku mukobwa we no ku buriri bwe, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri bwe.
Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo ya Kenya, ahitwa Nyanza ku ishuri rya Maseno.
Uyu mwarimu utari woherejwe n’ishuri guherekeza abanyeshuri no gukurikirana imikino yabo, yagaragaye ahaberaga imikino, abandi bakeka ko ari ugukunda kureba imikino no kwita ku bana b’ishuri rye nyamara we afite ikindi kimugenza aho imikino irangiye abanyeshuri bahawe uruhushya rwo kujya gutembera no kuramutsa ababyeyi, bakazagaruka ku ishuri nyuma ya week end.
Mwarimu aho gusubira ku ishuri yajyanye n’umunyeshuri, iwabo ku babyeyi be aho bivugwa ko yaje kugera iwabo atinze cyane mu ijoro.
Umwe mu baturanyi yahamagaye nyina w’umwana kuri telefoni, amubaza niba hari umushyitsi w’umugabo azi wagombaga kubagenderera, umugore abyumvise yihutira kugaruka mu rugo, aho yasanze umwana na mwarimu we rwahanye inkoyoyo baryamanye mu buriri bwe,n’umujinya mwinshi niko guhita ahuruza.
Umwarimu yahise atabwa muri yombi na polisi ya Kenya, ndetse ahita ahagarikwa mu kazi ko kurera mu gihe hagitegerejwe urubanza nk’uko bitangazwa na The Standard Media.
Bivugwa ko uyu mwarimu ngo yarasanzwe afitanye agakungu n’uyu munyeshuri yigisha kandi ngo impamvu baryamanye nukugira ngo akomeze kumwibira amanota nk’uko ngo byari bisanzwe dore ko uyu mukobwa ngo asanzwe aba uwa mbere mu ishuri nyamara byaciye mur’izi nzira.