Mu Karere ka Rubavu umugabo bivugwa ko yari yararozwe yagiye kwivuza kwa muganga agarutse asanga umugore we yarashatse undi mugabo ngo azi ko yapfuye kubera ukuntu yagiye arembye
Uyu mugabo avuga ko ubwo yari yaragiye kwivuza ibyo yita amarozi yagarutse mu rugo rwe agasanga umugore we yararongowe n’undi mugabo ngo kuko uyu mugore yumvaga ko umugabo we azahita apfa.
Uyu mugabo witwa SIMBIZI Faustin atuye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bivugwa ko kuri ubu adafite aho aba ndetse arara aho abonye hose nk’uko Radio/TV10 dukesha iyi nkuru ibivuga.
Simbizi avuga ko yabanje gufatwa n’uburwayi bw’amayobera gusa agakeka ko ari amarozi yahawe n’umugore we bituma ahita ajya kwivuza mu bavuzi gakondo. Nyuma uyu mugabo ngo yaje kugaruka i we maze umugore we yanga kumureba n’irihumye kandi bataraherukanaga.
Uyu mugabo avuga ko yabajije umugore we icyatumye atamwakira, maze amuhishurira ko yari azi ko azapfa bityo ahitamo gushaka undi mugabo.
Avuga ko byahise bimuyobera maze ahitamo kwigendera ubu akaba arara aho ageze hose.
Abaturanyi batangaje ko uyu mugabo yafashwe n’uburwayi ubwo yajyaga mu kiraka maze akaza kubura yaragiye kwivuza ibi bikaba byaratumye bakeka ko byatewe n’amarozi y’umugore we.