Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko afite imfunguzo zijyana abantu mu ijuru ndetse atangira kwaka abayoboke be amafaranga kugira ngo azabafashe kwinjirayo.
Uyu muhanuzi witwa Jeremiah yagaragaye avuga ko yakiriye imfunguzo zo kwinjira mu bwami bwo mu ijuru yiherewe n’Imana ndetse asaba buri muyoboke we kuzigura kuko ngo urufunguzo rumwe ari ibihumbi 100 by’ama Naira nukuvuga amafaranga akoreshwa hariya mu gihugu cya Nigeria.
Mu gusobanura ibyo avuga neza,uyu muyobozi w’itorero, MercyCity Jeremiah’s Church ,yifashishije umurongo wo muri Matayo igice cya 16 umurongo wa 19, hagira hati:”Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”
Jeremiah yahise avuga ko izo mfunguzo zavuzwe muri Bibiliya Imana yamugendereye irazimuha bityo akaba ari kuzigurisha kuri ariya mafaranga.
Kugeza ubu ntihamenyekanye niba hari bamwe mu bayoboke baba batangiye kugura izo mfunguzo ku bwinshi kugira ngo bazatahe ijuru.