Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home IMYIDAGADURO

Ni Akumiro! Na nubu Israel Mbonyi ntariyumvisha uburyo yasebejwe n’Umukobwa mu gitaramo cya Gisubizo Ministries

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/07/13
in IMYIDAGADURO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Gisubizo Ministries nyuma yo kugera aho cyabereye adafite itike cyangwa ubutumire yahawe ataha yibaza ku mukobwa wamusebereje ku muryango.

Iki gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 3, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama cyamurikiwemo album ya gatatu ya Gisubizo Ministries Umuhanzi Israel MBONYI ntazibagirwa uko yangiwe kwinjira nyamara asa n’uwari watumiwe.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu ikanzu nziza cyane Miss Elsa yakoze ubukwe na Prince Kid (amafoto)

Miss Lynda na Zaba nyuma yo gusomanira mu ruhame ibyabo byajemo rushorera

Ni igitaramo cyaririmbwemo abahanzi barimo Shekina Worship Team yo muri Restoration church Masoro, Jessica Mucyowera, Nitezeho Aimée Frank, Alarm Ministries ndetse na Nshuti Bosco.

Mur’icyi gitaramo kwinjira byari 5000 Frw ku muntu mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu cyubahiro na 20,000 imbere, aheregereye neza abaririmbyi.

Israel Mbonyi ntabwo yari ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo, gusa yagiye gushyigikira Gisubizo Ministries nk’uko bisanzwe mu bahanzi, aho uwagize igitaramo, bagenzi be bacyitabira mu rwego rwo kumushyigikira ndetse yewe ngo yari yabanje kuvugana na bamwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries ariko aza gutungurwa n’umukobwa wamubereye ibamaba ageze kumuryango akamwangira kwinjira avuga ko ari gukora akazi ke.

Ntabwo bimenyerewe ko abahanzi cyangwa abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki basabwa kugura amatike y’ibitaramo, ahanini kubera ko baba bagiye gushyigikira bagenzi babo.

Aba akenshi bahabwa ubutumire, cyangwa bagera aho ibitaramo byabereye bagasanga abashinzwe kwinjiza abantu babazi, bakabereka ibyicaro bibagenewe nk’abanyacyubahiro.

Kuri Israel Mbonyi ntabwo ariko byagenze kuri iki Cyumweru kuko yageze ahabereye igitaramo cya Gisubizo Ministries akabuzwa kwinjira ndetse biza kurangira yakije imodoka aritahira.

Amakuru dufite avuga ko uyu muhanzi yari yavuganye n’umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries ariko yagera ahaberaga igitaramo akamuhamagara ntamwitabe kuko ngo yasanze iri tsinda ryatangiye kuririmba.

Byabaye ngombwa ko Mbonyi agerageza gusobanurira abari bahagaze ku miryango uko byagenze, ariko umukobwa umwe muri bo amubera ibamba.

Uyu mukobwa yatangaje ko we yahagaze mu nshingano ze nk’uko bikwiye, agira ati:”Nakoze akazi nk’uko bigomba”
Uyu mukobwa avuga ko ngo yari amuzi, ariko akanavuga ko yakoze akazi ke uko abisabwa.

Mu kiganiro kigufi uyu mukobwa yagiranye na IGIHE yagize ati “Ndamuzi, namukoreye ’Protocol’ nk’abandi bose. Ntabwo yari wenyine, bari abantu babiri, yari kumwe n’undi muntu ariko ngewe nakoze akazi nk’uko bigomba.”

Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries yaje gusohoka agiye gufasha Israel Mbonyi kwinjira, ariko akaza gusanga nawe yamaze kugenda.

 

Yanditswe Clement H BAGEMAHE

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu ikanzu nziza cyane Miss Elsa yakoze ubukwe na Prince Kid (amafoto)

September 2, 2023
1.5k
HOME

Miss Lynda na Zaba nyuma yo gusomanira mu ruhame ibyabo byajemo rushorera

August 21, 2023
1.5k
HOME

Mu Rwanda hadutse umuhanzi mushya uri kwitwara neza witwa ESPE IRADUKUNDA

August 20, 2023
1.4k
HOME

Umugore wa Nyakwigendera Jaypoly yabenze umusore bendaga kubana

August 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In