Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yangiwe kwinjira mu gitaramo cya Gisubizo Ministries nyuma yo kugera aho cyabereye adafite itike cyangwa ubutumire yahawe ataha yibaza ku mukobwa wamusebereje ku muryango.
Iki gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 3, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama cyamurikiwemo album ya gatatu ya Gisubizo Ministries Umuhanzi Israel MBONYI ntazibagirwa uko yangiwe kwinjira nyamara asa n’uwari watumiwe.
Ni igitaramo cyaririmbwemo abahanzi barimo Shekina Worship Team yo muri Restoration church Masoro, Jessica Mucyowera, Nitezeho Aimée Frank, Alarm Ministries ndetse na Nshuti Bosco.
Mur’icyi gitaramo kwinjira byari 5000 Frw ku muntu mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu cyubahiro na 20,000 imbere, aheregereye neza abaririmbyi.
Israel Mbonyi ntabwo yari ku rutonde rw’abagomba kuririmba muri iki gitaramo, gusa yagiye gushyigikira Gisubizo Ministries nk’uko bisanzwe mu bahanzi, aho uwagize igitaramo, bagenzi be bacyitabira mu rwego rwo kumushyigikira ndetse yewe ngo yari yabanje kuvugana na bamwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries ariko aza gutungurwa n’umukobwa wamubereye ibamaba ageze kumuryango akamwangira kwinjira avuga ko ari gukora akazi ke.
Ntabwo bimenyerewe ko abahanzi cyangwa abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki basabwa kugura amatike y’ibitaramo, ahanini kubera ko baba bagiye gushyigikira bagenzi babo.
Aba akenshi bahabwa ubutumire, cyangwa bagera aho ibitaramo byabereye bagasanga abashinzwe kwinjiza abantu babazi, bakabereka ibyicaro bibagenewe nk’abanyacyubahiro.
Kuri Israel Mbonyi ntabwo ariko byagenze kuri iki Cyumweru kuko yageze ahabereye igitaramo cya Gisubizo Ministries akabuzwa kwinjira ndetse biza kurangira yakije imodoka aritahira.
Amakuru dufite avuga ko uyu muhanzi yari yavuganye n’umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries ariko yagera ahaberaga igitaramo akamuhamagara ntamwitabe kuko ngo yasanze iri tsinda ryatangiye kuririmba.
Byabaye ngombwa ko Mbonyi agerageza gusobanurira abari bahagaze ku miryango uko byagenze, ariko umukobwa umwe muri bo amubera ibamba.
Uyu mukobwa yatangaje ko we yahagaze mu nshingano ze nk’uko bikwiye, agira ati:”Nakoze akazi nk’uko bigomba”
Uyu mukobwa avuga ko ngo yari amuzi, ariko akanavuga ko yakoze akazi ke uko abisabwa.
Mu kiganiro kigufi uyu mukobwa yagiranye na IGIHE yagize ati “Ndamuzi, namukoreye ’Protocol’ nk’abandi bose. Ntabwo yari wenyine, bari abantu babiri, yari kumwe n’undi muntu ariko ngewe nakoze akazi nk’uko bigomba.”
Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries yaje gusohoka agiye gufasha Israel Mbonyi kwinjira, ariko akaza gusanga nawe yamaze kugenda.
Yanditswe Clement H BAGEMAHE