Muri Leta Zunze Ubumwe za America Umusore ari mu mazi abira nyuma yo kwihindura imiterere akigira umukobwa kugira ngo ajye gufungirwa hamwe n’abakobwa maze ajye abarongora akaba yavumbuwe amaze gutera inda abagore babiri
Bikimara kumenyekana uyu musore yakuwe igitaraganya muri Gereza y’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ikinyamakuru cyitwa bazecity.ng gitangaza ko Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko witwa Demi Minor yari yafungiwe muri Gereza y’abagore izwi nka Edna Mahan Correctional Facility nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umubyeyi we.
Demi Minor ngo yakatiwe gufungwa imyaka 30 akaba yavanywe muri iyi Gereza ya Edna Mahan Correctional Facility akajyanwa mu kigo kigororerwamo urubyiruko kizwi nka Garden State Youth Correctional Facility mu kwezi gushize kwa Kamena.
Demi Minor wihinduyemo umukobwa, yamaganye iki gikorwa yakorewe cyo kujya kumufungira muri Gereza y’abagabo kandi ngo ari umugore.
Mu itangazo yashyize hanze avuga ko yakorewe ihohoterwa, yagize ati “Nasabye abacungagereza kuncakira umucungagereza w’umugore ndetse no kumfungira muri Gereza y’abagore, ariko Liyetena yarabyanze ahubwo anyuka inabi.”
Demi Minor ahakana ibyo kuba yarateye inda abagore babiri bari bafunganywe, akavuga ko ahubwo bishobora kuba byarakozwe n’abacungagereza.
Yagize ati:“Umunsi umwe umucungagereza yambajije niba ntarakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugororwa, ndamubwira nti none se hano ntihabamo camera?”
Yavuze ko nubwo yemeye gufungirwa muri Gereza y’abagabo bizamugora kubyakira, ati:“ Ariko se kwakira ko ntari umugore byo bizashoboka.”
Asoza avuga ko abashinzwe gereza bahonyoye uburenganzira bwe bwo kubaho atekanye ndetse bakanamukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kuba bamufungiye hamwe n’urubyiruko rw’abahungu.”
Aba bagore bavugwaho guterwa inda kugeza ubu ntacyo baratangaza kugeza ubu.

