Muri Zimbabwe, Madzibaba Talent Matinya w’imyaka 25 ni umugabo wiyise umuhanuzi agasambanya umwana w’imyaka 12 inshuro 3 zose avuga ko ari kumuhanurira
Muri iki cyumweru, uwiyise umuhanuzi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana muto, yari ashinzwe kwitaho, akamusambanya inshuro eshatu zose.
Madzibaba Talent Matinya w’imyaka 25 yatawe muri yombi ubwo yakoraga umurimo mu itorero ku rusengero rwa Johanne Masowe WeChishanu.
Bivugwa ko yasambanyije ku gahato umukobwa w’imyaka 12, abantu bakaba baratangiye kubikeka igihe umwe mu bavukana n’uwafashwe ku ngufu yabonaga ibaruwa y’urukundo yari yandikiwe uyu mwana.
Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije mu gihugu cya Zimbabwe Paul Nyathi, yemeje ko uyu wiyitaga Umuhanuzi yatawe muri yombi.
Umuvugizi Wungirije, Nyathi yagize ati: “Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cyo gufata ku ngufu gishinjwa uyu wiyitaga Umuhanzi”Umuyobozi wa polisi akaba yatangaje ko iperereza rigikomeje kandi ushinjwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macheke.