Umugore witwa Judith Elliott yamenye ko afite indwara ya kanseri ndetse ko gupfa byegereje, ahita afata umwanzuro wo gukora ubukwe n’umugabo bari bamaranye imyaka 37 babana ariko batarasezeranye.
Mu gihe bari bamaze igihe kinini babana ndetse bakaba bafitanye abana batatu, bahisemo gukora ubukwe ndetse no kwishima mu gihe bakiri kumwe.
Umuhungu wabo Craig w’imyaka 28 yahisemo gukorera ubukwe bw’akataraboneka ababyeyi be mugihe mama we arwaye kanseri y’ibihaha aho imyaka iri kumugendana ndetse hakaba ngo habura igihe gito ngo yitabe Imana.
Judith Elliott ufite imyaka 55 akaba amaranye indwara ya kanseri imyaka 5 ageragezwa kuvurwa kugira ngo arebe ko yacuma iminsi ariko gukira bikaba byarananiranye.
Umuhungu wabo Craig akaba yarabahaye impano y’akataraboneka yo kubakodesherezaga Hotel imwe iherereye ku mwaro w’inyanja aho bazajya bakajya bishimira ubuzima bwabo busigaye ku isi.
Ikinyamakuru mirror.co.uk dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu gihe hagitegurwa uko ubukwe buzaba hakenewe amafaranga angana na 1000 £ akaba ari arenga Miliyoni 1 y’amanyarwanda, hakaba hatangijwe igikorwa cyo gutwereza kugira ngo ayo mafaranga aboneke.
Ubukwe bukaba buteganyijwe kuba ku itariki ya 3 Werurwe uyu mwaka bukazabera muri hotel iri mu mujyi wa South Shields, umujyi uri ku nkombe z’umugezi wa Tyne muri Metropolitan Borough akaba ari mu majyaruguru y’Ubwongereza.
