Lionel Messi wabiciye bigacika kugeza na nubu yarambuye ikiganza cye ahemba iPhone abantu bose batwaranye igikombe cy’Isi nukuvuga abakinnyi ndetse n’abandi bose barimo n’abatoza.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yifuze kwegukana igikombe cy’Isi kenshi, ubu Lionel Messi yaguriye abo bari kumwe bose ubwo bagitwaraga telefone zigendanwa za iPhone.
Mu mpera z’umwaka ushize, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Qatar inkuru zakomeje kuba nyinshi dore ko hari n’abatebyaga bavuga ko mu ijoro rikurikira umukino wa nyuma Messi yaraye apfumbase icyo gikombe.
Nyuma yo kugera kuri aka gahigo, uyu rutahizamu ukinira ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa, ubu yahembye bagenzi be telefone zigendanwa zo mu bwoko bwa iPhone 14 ziri mu zigezweho ubu ku Isi kandi zihenze.
Uyu mukinnyi w’imyaka 35 y’amavuko, iyi mpano yayihaye abantu bose yaba umutoza n’abakinnyi.
Uyu mukinnyi Lionel Messi aherutse kwegukana igihembo gitangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, cyiswe ‘The Best FIFA Men award’ nk’uwahize abandi bakinnyi mu mwaka wa 2022.
