Pasiteri Chinedu avuga ko ngo aba ashaka kumenya niba bazabyara cyangwa batazabyara,ngo ibi bikorerwa mu rusengero abantu bareba gusa ngo hari igihe umugeni asabwa kujyanwa ahihereye agakuramo umwenda w’imbere kugira ngo Pasteri asuzume neza.
Pasiteri Chinedu wo muri Nigeria, yavuze impamvu ituma apimira imbere y’iteraniro ibitsina by’abakobwa basengera mu rusengero rwe mbere y’uko bashyingirwa, asobanura ko agamije kureba ko bazabyarana n’abagabo babo.
Uyu mukozi w’imana yavuze ko ibyo akora bifite akamaro kuko bizafasha aba bakobwa gufata icyemezo ku rushako rwabo.
Yagize ati” Ibi bituma abakobwa badashaka ngo birangire nta bana babyaranye n’abagabo babo.
Abo nsanze batabyara, mbagira inama yo kudashaka kuko gushaka ntubyare birutwa no kwigumira iwanyu.”
Uyu mupasiteri iyo arimo gukora igenzura rye, ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko akenshi abikorera ahabona, imbere y’iteraniro.
Dore uko ngo icyi gikorwa gisa n’igitangaje gikorwa
Pasiteri ngo Afata igitsina cy’umukobwa wambaye imyenda, akagikandakanda, akaba yakwemeza ko uyu azabyara cyangwa ko atazabyara,ibi ngo akabikora abakirisitu bose bareba.
Ku rundi ruhande ariko, hari aho asaba umukobwa kwiyambura akenda k’imbere bombi biherereye kugira ngo akore igenzura rye neza kandi mu buryo ngo bwimbitse. Iki kizamini ni nacyo gituma Pasiteri Chinedu afata umwanzuro niba aza kwemerera umukobwa gushyingirwa cyangwa niba atamwemerera.
Ababinenga bavuga ko bitumvikana ukuntu umupasiteri atinyuka gukorera iri suzuma rimeze gutya ahantu hasengerwa Imana, bakavuga ko uyu ari inkunguzi akaba n’inkozi y’ikibi.
Leta ya Nigeria nta cyo iratangaza ku bikorwa bya Chinedu gusa bamwe mu baharanira inyungu za muntu muri Nigeria by’umwihariko igitsina gore bakavuga ko leta ikwiriye kugira icyo ikora igahagarika aya mabi.