Mu gihugu cy’Ubuhinde, Umukobwa uzwi ku izina rya Kshama Bindu, yafashe icyemezo cyo kwishyingira wenyine akajya yirongora kugira ngo hatazagira umugabo asaba uruhushya rwo kujya aho ashaka
Urubuga rwa hindustantimes.com rwo mu gihugu cy’Ubuhinde ruvuga ko uyu mukobwa ufite imyaka 24 y’amavuko yanze ko hazajya hagira umugabo asaba uruhushya rwo kugira aho ajya mu gihe abishaka ahitamo kuba mu buzima yigengamo.
Uyu mukobwa yakoze ubukwe ku ya 8 Kamena uyu mwaka 2022 Â aho yasezeranye kuzabana nawe ubwe akaramata.
Bamwe mu babonye iyi nkuru bakomeje kwibaza uko azajya atera akabariro ariko biza kurangira bamwe bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuzajya abyirangiriza cyangwa akajya gushaka ubimukemurira ku ruhande bivuze ko azajya yica inyuma ubwe ku giti cye kuko yasezeranye kubana nawe ubwe akaramata.
Niwe mugore wambere ku isi wanditse amateka nk’umugore wa mbere ukoze ubukwe bwo kwishyingira nta mugabo kandi ubukwe bugakorwa nk’umuntu washyingiranywe n’umugabo.
Kshama Bindu yavuze ko kwishyingira, ngo bizamufasha kugira umudendezo wo kwishyira akizana no kujya aho ashaka ndetse no gusura ahantu hose ashaka atarinze gusaba uruhushya undi muntu uwariwe wese.
Kshama Bindu akomoka i Vadodra, muri Gajeti mu gihugu cy’Ubuhinde akaba yarize ibijyanye na Sociology akaba ariwe muhindekazi ukoze ubukwe bwo kwibana wenyine buzwi nka Sologamy.
Uyu mukobwa ababyeyi be bombi ni abenjeniyeri (engineers) papa we aba muri africa y’epfo naho mama we akaba mu mujyi wa Ahemdabad, Gujarat mu gihugu cy’Ubuhinde ari naho uyu mukobwa nawe aba.