Mu gihugu cy’Ubwongereza, Abasenyeri b’Itorero rya Anglikani bateye utwatsi icyifuzo cya bagenzi babo bifuzaga ko bamwe muri bo bajya babana bahuje ibitsina
Abasenyeri benshi bagize itorero rya Anglikani mu Bwongereza banze gushyigikira impinduka zemera gushyingira abahuje ibitsina.
Mu nama yabahuje ku munsi w’ejo nk’uko tubikesha BBC, ngo Abepiskopi b’iri torero rya Anglikani mu Bwongereza banze icyi cyifuzo ndetse bacyamaganira kure.
Ni ibiganiro ngo bimaze imyaka itanu aho hari ababyifuza ariko hakaba n’abandi bavuga ko bidakwiye ndetse bikaba ngo byaba ari umwanda ku itorero ryabo.
Abasenyeri batari bake bari bitabiriye iyi nama bavuga ko inyigisho zivuga ko gushyingiranwa bya gikirisitu ari ibikozwe hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe, izi nyigisho ngo zikaba zidashobora guhinduka cyangwa ngo zikorweho amatora.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka itari mike habaho impaka kuri iki kibazo.
Muri 2013, amategeko y’Ubwongereza yemereye abashyingiranwa bahuje ibitsina ariko ubwo iri tegeko ryahindukaga abanyamadini bo ntibigeze babikozwa nubwo hari bamwe muri bo bifuzaga ko byahinduka gusa ariko hakaba abavuga ko byaba aruguhindura inyigisho, ngo ibyo bikaba byaba ari nk’umuriro bishyizeho kuko bazabibazwa n’Imana.
Mu mwaka wa 2017, Itorero rya Anglikani ryatangije ibiganiro byiswe “Living in Love and Faith” (Kuba mu Rukundo n’Ukwemera’) aho byari bigamije kumenya icyo bamwe mur’aba basenyeri babivugaho ari nabyo byaje kurangira bateye utwatsi ibyo kubana bahuje ibitsina mi itorero ryabo.
Mu mwaka ushize nibwo Musenyeri wa Oxford yabaye uwa mbere wo ku rwego rwo hejuru muri Anglican wagaragaje mu ruhame ko ashyigikiye impinduka z’uko hakemerwa ugushyingirana kw’abahuje ibitsina mur’iri torero gusa akaba yarashyigikiwe n’abantu mbarwa.
Bikaba bivugwa ko Ingingo yo kwanga ishyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina ishobora kubabaza abaharanira impinduka mu itorero rya Anglican .