Mu gihugu cya Nigeria abantu bakomeje kwibazwa niba uwapfuye ari gukina ubuzima Yesu yanyuzemo agomba nawe kujya mu ijuru nka Yesu
Ubwo hitegurwaga umunsi mukuru wa Pasika byabaye ngombwa ko hakinwa Filime ya Yesu kugira ngo abantu bongere kwibutswa inzira y’umusaraba Yesu yanyuzemo kugeza abambwe ku musaraba
Ibi bikaba byarabaye kuri umwe mu banyeshuri bari bifashishijwe ngo bakine uyu mukino wigaga mu ishuri ryigisha amasomo ajyanye n’iyobokamana Gatorika.
Uyu munyeshu bivungwa ko yiteguraga kuba padiri, akaba yari yahawe umwanya wo gukina ari petero watemye umuntu ugutwi biza ku muviramo kuhasiga ubuzima.
N’ubwo ibitangazamakuru byo mu Gihugu cya Nigeria bitasobanuye neza icyo yazize mugihe bari muri uwo mukino bivungwa ko ngo ashobora kuba yarishwe n’umusaraba.
Uyu munyeshuri ntihatangajwe amazina ye n’imyirondoro ye gusa abantu bakaba bakomeje kwibaza niba ashobora kujyanwa mu ijuru dore ko yarari mu mukino wa Yesu, uyu akaba yarapfuye ariko agahita azuka ndetse akajyanwa mu ijuru.