Nkusi Thomas wamenyekanye ku izina rya Yanga akaba kandi yaramenyekanye mu gasobanuye yitabye Imana bikaba bivugwa ko nawe yazize kanseri (cancer)
Ni inkuru imaze kuba kimomo muri aya masaha yo kur’uyu mwa 17Kanama 2022 aho bivugwa ko yari amaze igihe yararwaye kanseri aho byigeze kuvugwa ko yakize ariko ikaza kongera kumusubira ikaba ari nayo yamuhitanye.
Uyu yamenyekanye ku mazina anyuranye bitewe n’uburyo yasobanuragamo filime aho yakunze kuvugwaho kuzana ijambo imikasiro,n’andi atandukanye,…..
Bivugwa kandi ko yanga ariwe wabaye uwa mbere mu kuzana ibijyanye no gusobanura filime mu Rwanda hanyuma abandi bakaza kumugenderaho.
Akaba atabarutse yari yaramaze kwakira agakiza, aho mu 2012-2013, Yanga yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushaka Imana, icyakora amara igihe kinini ari akazuyaze mu ijambo ryayo.
Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.
Ubwo yari kwa muganga yaje kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.
Akimara kumenya ko arwaye gutya, Yanga yarihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.
Nyuma yo gusengerwa agakira, Yanga yaje gusubira kwa muganga muri Afurika y’Epfo ariko asaba ko babanza kongera kumusuzuma kuko yiyumvagamo impinduka nuko baza gusanga yarakize.
Icyo gihe Yanga yiyemeje kuba umurokore unabwiriza ubutumwa, ahagarika ibyo kongera gusobanura filime
Uyu mugabo ni umwe mu bagize abakunzi babatari bake igihe yari ayoboye ibyerekeranye no gusobanura Filimi mu myaka irenga 10 yamaze akora aka kazi.