Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE atangaza ko leta y’u Rwanda nta gahunda yo gushyiraho iguriro rya Mwarimu ifite kuko ngo ntiyifuza umwarimu uzatega moto agiye guhaha bimwe mu bikoresho yakabaye abona hafi ye.
Nyuma yo kuzamurirwa imishahara ya ba Mwarimu, Leta yatangaje ko ibyo gushyiraho iguriro rya Mwarimu bitashoboka kuko ngo ntabwo bashaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko gushyiraho iguriro rya Mwarimu bidashoboka kuko abarimu baba muri buri murenge na buri kagari.
Yagize ati” Urishyize ku karere ntabwo umwarimu yajya atega moto agiye kugura umunyu, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo iby’iguriro reka tubireke twongere umushahara wa mwarimu tumushyirireho amafaranga agaragara.”

Dr NGIRENTE akomeza avuga ko iguriro nubwo waryubaka mu kagari, kuva mu kagari ukajya guhaha mu kandi byagora.
Asoza agira ati:” Ntabwo dushaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto.”
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kur’uyu wa 22 Nyakanga 2021 aho yabajijwe kuri gahunda yo gushyiraho isoko rya mwarimu rizabafasha mu kugera ku mibereho myiza.
Ni mu gihe ku gicamunsi cyo kur’uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka z’umushahara wa mwarimu ku buryo bukurikira:
Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.
Nukuvuga ko nk’utangiye afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw azajya ahembwa 108.488 Frw naho uw’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw ajye kuri 246.384 Frw.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n’ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%, naho Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw .
Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n’ushinzwe Imyitwarire bo barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw mu gihe Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y’imyuga ava ku 136.895 Frw akajya ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.
Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%) naho ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%), ufite A2 ave ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%) naho Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ave ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) ajye ahembwa 191.811 Frw.
Clement BAGEMAHE