Saturday, September 23, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home MU RWANDA

Ntabwo dushaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto-Minisitiri Dr NGIRENTE

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/03
in MU RWANDA
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE atangaza ko leta y’u Rwanda nta gahunda yo gushyiraho iguriro rya Mwarimu ifite kuko ngo ntiyifuza umwarimu uzatega moto agiye guhaha bimwe mu bikoresho yakabaye abona hafi ye.

Nyuma yo kuzamurirwa imishahara ya ba Mwarimu, Leta yatangaje ko ibyo gushyiraho iguriro rya Mwarimu bitashoboka kuko ngo ntabwo bashaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Kayonza: Abakobwa bari mu biteje imbere binyuze mu bucukuzi bw’Amabuye

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko gushyiraho iguriro rya Mwarimu  bidashoboka kuko abarimu baba muri buri murenge na buri kagari.
Yagize ati” Urishyize ku karere ntabwo umwarimu yajya atega moto agiye kugura umunyu, ni yo mpamvu twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo iby’iguriro reka tubireke twongere umushahara wa mwarimu tumushyirireho amafaranga agaragara.”

Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE

Dr NGIRENTE akomeza avuga ko  iguriro nubwo waryubaka mu kagari, kuva mu kagari ukajya guhaha mu kandi byagora.

Asoza agira ati:” Ntabwo dushaka umwarimu ujya kugura isabune ngo atege moto.”

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kur’uyu wa 22 Nyakanga 2021 aho yabajijwe kuri gahunda yo gushyiraho isoko rya mwarimu rizabafasha mu kugera ku mibereho myiza.

Ni mu gihe ku gicamunsi cyo kur’uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka z’umushahara wa mwarimu ku buryo bukurikira:

Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Nukuvuga ko nk’utangiye afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw  azajya ahembwa 108.488 Frw naho uw’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw ajye kuri 246.384 Frw.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n’ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%, naho Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw .

Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n’ushinzwe Imyitwarire bo barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw mu gihe Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y’imyuga ava ku 136.895 Frw akajya ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%) naho ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%), ufite A2 ave ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%) naho Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ave ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) ajye ahembwa 191.811 Frw.

Clement BAGEMAHE

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
AMAKURU

Kayonza: Abakobwa bari mu biteje imbere binyuze mu bucukuzi bw’Amabuye

August 24, 2023
1.4k
HOME

Rwamagana: Bizihije Umuganura basabwa gusigasira Ubumwe no kudaheranwa

August 5, 2023
1.4k
AMAKURU

ARCOS yahawe igihembo cy’icyubahiro kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije muri Afrika

June 27, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In