Ubwo yasozaga amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe na Banki nkuru y’u Rwanda, Guverineri John RWANGOMBWA yasabye aba banyamakuru kujya batangaza ibintu uko biri aho kuvuga ibyo bishakiye
Ibi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John RWANGOMBWA yabigarutseho kur’uyu wa Kabiri i Kigali mu Rwanda ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’iyi banki akaba yaragamije kongerera ubumenyi abanyamakuru ku bijyanye n’inkuru zirebana na Politike y’ifaranga ndetse n’ibindi bijyanye n’inkuru z’ubukungu.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa yagize ati:”Ni igikorwa cy’ingenzi, twajyaga tubikora na mbere hose ariko twagezaho biduca intege kubera ko twahuguragaa abantu bwacya hakagaruka abandi kandi ibi bintu bisaba kubyumva neza kuko si ibintu wakurikira rimwe ngo uhite ubisobanukirwa neza, nabashishikariza ko mwarushaho kumva ibi ariko iyo uje rimwe ubundi ntuze natwe biduca intege”.
Guverineri Rwangombwa akomeza agira ati:”Impamvu nyamukuru ituma dutegura amahugurwa nk’aya nuko tuzi ko muri intumwa zacu kuri rubanda, mufite ababakurikira benshi iyo mudutumikiye rero mugera ku bantu benshi ariko bisaba ko mudutumikira muzi neza ibyo mutumika”.
Agira ati:”Tugira ikibazo cy’abantu babivanga, aya mahugurwa rero aba aje kugira ngo biborohereze gutanga amakuru ariko musobanukiwe neza n’amagambo (termes) dukoresha kuko ushobora kuvuga ikintu uko kitari ukayobya abaturage, ni inshingano zacu rero gukomeza gusobanurira abantu dufatanyije namwe kuko tubafata nk’abantu bakomeye mu kazi kacu, itangazamakuru ni umuyoboro wacu ducishamo amakuru kugira ngo tunoze akazi kacu niyo mpamvu tubasaba gutanga amakuru yizewe”.
Ku bijyanye no kuba hari abakunze kuvuga ko muri Banki nkuru y’u Rwanda badatanga amakuru Guverineri Rwangombwa yagize ati:” Mugomba kutwumva, gutanga amakuru si ibintu umuntu ahubukira bisaba kubanza kugira ibyo usobanukirwa, ntabwo twimana amakuru ariko tuyatanga mu buryo busobanutse”.
Aha kandi Guverineri Rwangombwa yafashe umwanya asubiza bimwe mu bibazo by’Abanyamakuru aho nko ku kibazo cy’uko u Rwanda rwajya rwikorera amafaranga yasubije ko ari ibintu bihenze cyane aho bahitamo gutanga isoko mu bihugu byo hanze akaba aribo bayabakorera, aha yongeyeho ko bihenze cyane kandi hakaba hari gahunda yo kuzamura uburyo bwo gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yanasubije kandi ku kibazo kirebana no kumenya niba amafaranga iyo ashaje asubizwa aho yakorewe maze asubiza agira ati:” Iyo amafaranga ashaje turayatwika, iyo imashini zitwereka ko amafaranga adashobora kongera gukoreshwa turayatwika ivu tukariha abantu bakajya kuritwikisha amatafari”.
Abanyamakuru bifuje kandi kumenya aho iyo umuntu bagiye gusaka akurikiranweho ibyaha bakamusangana amafaranga aho ayo mafaranga ajya maze Rwangombwa asubiza mur’aya magambo:” Ayo mafaranga afite compte zabugenewe abikwaho hanyuma ukurikiranwe yaba umwere akayasubizwa hanyuma basanga yarayabonye mu buryo butumvikana akajya mu isanduku ya leta”.
Yanasubije kandi ikibazo kirebana n’imikorere ya za SACCO aho yavuze ko SACCO 413 zizahinduka sacco 30 zibasha gukora neza kandi zikoresha ikoranabuhanga, ubu Sacco 33 zo muri Kigali n’izindi 2 zikaba arizo zimaze gukorerwa ikoranabuhanga ku buryo mu gihe cya vuba zishobora gutangira gukora neza.
Guverineri Rwangombwa akaba yasoje yizeza abaanyarwanda ko ubukunu bw’igihugu buhagaze neza ndetse amara impungenge abigeze kumva havugwa ko Banki nkuru y’u Rwanda yigeze kugabwaho ibitero aho yavuze ko sisitemu zagaragaje ko hari abashatse kwiba ariko ko nta mafaranga Banki nkuru y’u Rwanda yigeze yibwa, akaba ari ho yahereye asaba abanyamakuru kujya batangaza intama mu mazina yazo ibintu yavuze mur’aya magambo:”Ntabwo tubasaba kutuvuga ibyiza gusa ahubwo mugende muvuge ibintu uko biri, turabasaba kwandika ibiribyo uko biri neza kandi birahari bifatika binagaragara”.
Ni amahugurwa yibanze ku bintu binyuranye birimo ibirebana na politike y’ifaranga, izamuka ry’ibiciro itakaza n’izamuka ry’agaciro k’ifaranga n’ibindi,…..

