Mu gitaramo cyiswe Bye Bye vacance cyateguwe na ADEPR Ururembo rwa Kigali bafatanyije n’Umujyi wa Kigali, Umushumba wa ADEPR ururembo rwa KIGALI aravuga ko icyi gitaramo cyateguwe hagamije kwegera no kuzana urubyiruko kuri Kristo.
Ibi byagarutsweho mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kur’uyu wa gatatu tariki ya 31Kanama 2022.
Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali Rurangwa Valentin yavuze ko icyi Ari igitaramo cyateguwe hagamije kubwiriza urubyiruko.
Agira ati:”Ni igitaramo twateguwe tureba ahanini Ku rubyiruko nubwo n’abandi bibareba, turifuza ko urubyiruko n’abanyeshuri bagiye kuzajya Ku ishuri bagenda ariko bamaze kumva ijambi ry’Imana”.
Akomeza agira ati:” Icyi giterane ni icyi mu mujyi wa Kigali, Turifuza ko kuwa gatanu tuzaba turi kumwe muri car free zone noneho kuwa gatandatu tukazaba turi kuri ADEPR Nyarugenge Kandi uko akazaba Ariko ku cyumweru bagasengera mu matorero iwabo ariko imirimo yose yo mu rusengero igakorwa n’urubyiruko kugeza no Ku maturo bagaturisha”.
Asoza agira ati:”Ntabwo turwanira abayoboke ahubwo turarwanira abantu na satani niyo mpamvu twifuza ko n’urubyiruko cyane ko aribo benshi dufite bamenya ubutumwa bwa Kristo”.
Naho Umushumba mukuru wa ADEPR NDAYIZEYE Isaie we avuga ko gutekereza urubyiruko Ari muri gahunda yo gutera igiti cyiza, cyera imbuto nziza zizasoromwaho n’abakirisitu b’ahazaza cyane ko ngo mu minsi ya vuba bazaba aribo bayobozi b’itorero.
Ni igiterane cyiswe Bye Bye vacance kizitabirwa n’Abahanzi n’amakorali yo muri ADEPR barimo Couple ya Papy Claver na Dorcas, Alexis Dusabe, Simon Kabera, Shaloom Choir, Elayono Choir, Jeovah Jireh n’abandi bahanzi n’amakorali atandukanye,…….
